FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike ku mukino w’Amavubi na Lesotho
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [ FERWAFA ] rimaze gushyira ahagaragara ibiciro by’amatike y’umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu Amavubi na Lesotho ku munsi wo ku wa kabiri .
Mu rwego kwitegura umukino wa gatandatu wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026 giteganijwe kuzabera muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ingona za Lesotho , FERWAFA yashyize ahagaragara urutonde rw’ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri uyu mukino uteganijwe ku wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025 .
Ibiciro biteye gutya ;
Upper Bowl : 1,000 rwf .
Lower Bowl : 2000 rwf.
Vip:20,000rwf .
Business suite :30,000rwf
vvip :50,000rwf.
Exucutive seat :100,000 rwf
Sky Box [ Imyanya itandatu ] : 1,000,000rwf
Nyuma yo kugaragara amakosa akomeye mu bijyanye n’amatike ndetse n’imyinjirize ku mukino wahuje u Rwanda na Nigeria ndetse bamwe bagusubirayo batarebye umukino kandi bari baguze amatike yabo ,Ferwafa yatangaje ko abantu bose batashye batarebye umupira kandi baguze amatike yabo bagomba kuzinjirira kuri ayo matike .
Turamenyesha ko mu mukino utaha uzahuza Amavubi na Lesotho ku wa kabiri tariki ya 25/3, abari bafite amatike y’igihumbi n’ay’ibihumbi bibiri bazayinjiriraho.
— Rwanda FA (@FERWAFA) March 23, 2025
Abandi bari bafite amatike yo mu bindi byiciro batabashije kwinjira nabo bazayinjiriraho batongeye kwishyura pic.twitter.com/4FoL1asy3s
Ku wa gatanu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria byarangiye itsinze iyu Rwanda ibitego bibiri ku busa(2-0) byose bya rutahizamu wa Galatasaray Victor Osimhen byose byaje mu gice cya mbere arinako umukino warangiye nubwo Amavubi yagerageje byose ngo yishyure ariko bikanga.
Uko amakipe akurikirana mu itsinda
1.South Africa: 10(-2)
2.Benin: 8(-1)
3.Rwanda: 7(-1)
4.Nigeria: 6(-1)
5.Lesotho: 5(-2)
6.Zimbabwe: 5
