Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rikomeje gukurikirana ibijyanye no gusaba umukinnyi kwitsindisha byavuzwe kuri Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ akaba umutoza wungirije ariko wahagaritswe na Muhazi United aho ryahamagaye abandi bavugwa muri iki kibazo.
Abahamagawe ngo nabo babazwe ni ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports n’ubwa Musanza FC, umutoza Imurora Japhet na Batte Sheif nyuma y’ihamagarwa rya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ na Shafiq Bakaki.
Miggy ntiyigeze ahakana amajwi yumvikanye ari gusaba myugariro wa Musanze FC Shafiq Bakaki kwitsindisha, mu mukino ikipe ya Musanze FC yari bwakiremo Kiyovu Sports kuri sitade Ubworoherane , gusa we yahakanye igisobanuro ayo majwi yahawe.
We yavuze ko yabikoze mu buryo bwo kugirango asuzume uyu mukinnyi arebe ko aki gendera munzira zo kugurisha imikino cyane ko yari asanzwe abivugwaho ndetse yigeze guhagarikwa n’ikipe ye , Miggy agakomeza avuga ko we kubera ko yari afite umugambi wo kuzamugura yagombaga kubanza kumusuzuma.
FERWAFA ntiyigeze iha agaciro ibyo Miggy yatangaje ngo ibe yahagarika iperereza ryayo, vubaha tuzamenya ibyemezo bizafatwa kuri iki kibazo benshi bemezako cyamunze umupira w’u Rwanda ndetse na Africa muri rusange.
Nko mu minsi ishize mu gihugu cya Kenya hari uherutse kubifatirwamo , aho yagurishaga imikino ku bakina imikino y’amahirwe agahabwa akayabo , nawe iperereza kuri we rirakomeje cyane ko bitakiri ikibazo kiri gukuriranwa gusa n’Ishyirahamwe ry’Aruhago muri Kenya ahubwo n’Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi “FIFA” yinjiye muri iki kibazo ndetse na “CAF”.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?