FERWA yagize icyo itangaza ku isanganya ryabaye ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ryakiriye raporo yavuye ku mukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports nturangire kubera izima ry’amatara, bityo ikaba yashyikirijwe komisiyo ishinzwe amarushanwa ngo iyigeho.

Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 16 Mata 2025, nibwo ikipe ya Mukura VS yari yakiriye iya Rayon Sports mu mukino wa kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro, ni umukino wari wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye uza guhagarara utarangiye ku munota wa 27′.

Benshi bibajije uko bizagenda niba Mukura VS izaterwa mpaga cyangwa hazabaho gusubukura umukino, nk’uko byagiye bigenda ku yindi mikino nk’uw’igikombe cyiruta ibindi wari wahuje Rayon Sports na APR FC mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda.

FERWAFA igaruka kuri iki kibazo inagaragaza ko yakimenye bagize Bati “Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya Mukura VS na Rayon Sports wahagaze ku munota wa 27′ kubera ikibazo cy’amashanyarazi , turamenyesha abakunzi b’Umupira w’Amaguru ko, dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa mu ngingo yayo ya 38 igika cya mbere, raporo kuri iki kibazo yashyikirijwe komisiyo ishinzwe amarushanwa kugirango ibyigeho.”

Ishyirahamwe ry’aruhago Kandi mu Rwanda ryakomeje rimenyesha abakunzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ko “vuba aha baraza gutangarizwe umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo.”

Ikipe izava hagati ya Mukura VS na Rayon Sports izagira amahirwe yo gukina umukino w’anyuma aho yazakina nizaba yarokotse hagati ya Police FC na APR FC yanganyije mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium bakanganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *