Félix Tshisekedi yasabye LONI gufatira u Rwanda ibihano bikomeye
Kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 18 / Mutarama / 2025 , Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yongeye kwamagana ubufasha leta y’u Rwanda ikomeje guha umutwe w’inyeshyamba za M23 uhanganye n’ingabo z’iki gihugu ndetse anasaba ko rufatirwa ibihano .
Mu ijambo rifatwa nk’irya mbere uyu mukuru wa Kongo yagejeje ku banyagihugu kuva uyu mwaka wa 2025 watangira , Tshisekedi yumvikanye yifatira ku gahanga ubuyobozi bw’u Rwanda ku bw’ubufasha bakomeje guha umutwe wa M23 we avuga ko ukomeje kudubanganya umutekano mu bice byinshi by’uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse anasaba imiryango mpuzamahanga harimo n’umuryango w’abibumbye gufatira ibihano bikomeye iki gihugu .
Perezida Tshisekedi yanitsije ko umutwe wa M23 ukomeje guteza umutekano muke mu ntara za Kivu ya Ruguru , Kivu y’ Epfo ndetse no muri Ituri ndetse yongera gushimangira imibare yerekanwe na raporo z’impuguke za Loni yerekanye ko muri DRC habarizwa abasirikare basaga igihumbi b’u Rwanda bafasha umunsi ku munsi umutwe wa M23 .
Uyu mukuru wa DRC atangaje ibi nta masaha menshi anyuzemo , Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zitangaje ko zabashije gutsinsura umutwe wa M23 mu duce twa Kasake ndetse n’umujyi wa Ngungu .
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo mu gihe kigera ku mwaka gishize, abasivile batazwi neza umubare barishwe, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwarahungabanye.
Ingaruka z’aya makimbirane ni nyinshi ku buzima bw’abaturage basanzwe, ubu bafite ikizere gusa mu muhate w’amahoro wa Luanda ngo bongere kubona amahoro.