FDLR yemeje ko Gakwerere ushinjwa kwica Rozalia Gicanda yari mu buyobozi bwayo bukuru

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwemeje ko umwe wari mu bayobozi bawo bo mu nzego nkuru zawo witwa Gakwerere unakekwaho kwica umwamikazi Gicanda Rozalia ari mu basirikare b’uyu mutwe bahawe u Rwanda n’umutwe wa M23 mu mpera z’icyumweru gishize .

Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zerekana ko uyu muyobozi yitwaga Gakwerere Ezechiel ndetse ko yari afite ipeti rya Sous – Lieutenant mu gihe cya Jenoside .

Aya makuru yuko Gakwerere ari mu maboko y’u Rwanda yemejwe n’umuvugizi wa FDLR witwa Cure Ngoma wahamirije BBC ko Gakwerere wari ufite ipeti rya Brigadier General wari usanzwe uzwi ku mazina nka Sibo Stany na Julius Mokoko mu buryo bwo kwiyoberanya ko ari we werekanwe ku munsi wo ku wa gatandatu ashyikirizwa u Rwanda ku mupaka wa Rubavu .

Gakwerere bivugwa ko yari amaze igihe kinini arwariye mu mujyi wa Goma ndetse byanatumye anahashaka ubwihisho muri uyu mujyi kugirango abone uko azajya yivuza mu buryo bworoshye gusa mu minsi ishize nyuma yo koroherwa yongeye gusubira muri FDLR ndetse anahabwa impuzankano nshya y’uyu mutwe yanerekanwe yambaye ari naho yaje gufatirwa n’umutwe wa M23 nkuko Umuvugizi w’uyu mutwe yabitangaje .

Inyandiko nyinshi zivuga kuri uyu mugabo Daily box yabashije kwegeranya zerekana ko Gakwerere ari mu bahawe amabwiriza na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous – Officiers cyamenyakanye nka ESO – Butare hambere aha yo kwica abatutsi barimo n’umwamikazi Gicanda Rozalia .

Leta y’u Rwanda yakomeje guhamagarira amahanga inshuro nyinshi ko ibangamiwe n’ubufatanye bw’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize baruhekuye n’ingabo za kongo biri no mu byatumye ikaza ingamba zo kurinda umutekano warwo byumwihariko mu duce duhana imbibi n’iki gihugu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *