FDLR iratatabaza mu gihe i Luanda baganira ku kuyirandura burundu

Umutwe w’iterabwoba wa FDRL ukorera mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo wandikiye ibaruwa ndende perezida wa Angola imusaba ko bahagarika ibikorwa bigamije kuwurimbura kuko uharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Ibi bibaye mu gihe ibiganiro biri kubera I Luanda bigamije gusenya uyu mutwe birimbanyije.

Taliki ya 30 Nyakanga 2024, nibwo habaye inama  yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola, izi ntumwa zaganiriye ku buryo ibikorwa byo kurandura FDLR bizakorwa.

Gusa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yaje gukomwa mu nkokora n’uko intumwa za RDC zari zaremeye gusenya FDLR zanze gusinya kuri gahunda y’uko bizakorwa , zivuga ko U Rwanda rutemera ko bigomba guhurirana n’uko rwazaba rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Leta y’u Rwanda nayo yagize icyo itangaza, aho umuvugizi wayo wungirije bwana Alain Mukuralinda aherutse gusobanura ko kudafata umwanzuro uhamye kwa leta ya Congo ariko kwatumye intumwa zayo zanga icyifuzo cy’uko ibikorwa byombi byahurirana, kuko rutizera niba RDC itaba ibeshya.

Agendeye ku ngero nyinshi z’ukuntu Guverinoma ya RDC yagiye ihindura ibikubiye mu nyandikomvugo z’ibiganiro bya Luanda , Mukuralinda yagize ati “ Niba umuntu ashobora kugenda, akavugisha inyandiko mvugo z’inama ibitanditsemo, wakwemera gute gukora ibi bintu icyarimwe?”

Nk’uko umuryango mpuzamahanga ubitangaza uvuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari, naho Ambasaderi Olivier Nduhungirehe we ahamya ko FDLR ari virusi mbi ibiba ingengabitekerezo ya jenoside.

Bwana Nduhungirehe yagize ati “ hagomba kubaho ubushake bwa Guverinoma ya Congo bwo kurandura iyi virusi mu karere kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu gusa, ntabwo ari ingabo gusa. Ni ingengabitekerezo ya jenoside inakwirakwiza mu karere kose no mu yindi mitwe ya Wazalendo n’abandi bose bakorana.”

Mu gihe hategurwa gahunda yo gusenya FDLR, muri Kanama 2024, umuvugizi wa FDLR , yatangaje ko umutwe wabo udakwiye gusenywa kuko byasubiza irudubi umutekano mu karere.

Ngoma yabwiye Radio ijwi ry’America ati “Kuzanamo ngo guhiga imitwe yitwaje intwaro biragaragaza ko ikibazo bongeye kugisubiza ibubisi”

Taliki ya 22 Ukwakira 2024 umuyobozi mukuru wa FDLR Lt Gen Byiringiro Victor yandikiye Perezida wa Angola Joao Lourenco wateguye ibiganiro bya Luanda amumenyesha ko ibikorwa byo gusenya uyu mutwe byahagarikwa kuko uyu mutwe ugamije guharanira ko impunzi z’Abanyarwanda zataha mu cyubahiro.

FDLR yanditse iyi baruwa nyuma y’igihe kinini byemejwe ko RDC iha ubufasha bugiye butandukanye uyu mutwe harimo intwaro, imyitozo ya gisirikare ndetse n’amafaranga.

Kubufatanye nu umuryango w’abibumbye bigaragara ko Abanyarwanda bahungiye muri RDC bose bataha mu Rwanda bakakirwa nk’abenegihugu.

Nubwo ibikorwa byo gucyura Abanyarwanda bahoze  mu mitwe y’inyeshyamba byacitse intege bitewe n’umubano mubi w’u Rwanda na RDC, bigaragara ko Loni ikibishyizemo imbaraga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko amarembo yugururiwe buri Munyarwanda wese wifuza gutaha, akifatanya n’abandi kubaka igihugu, naho kubataza baba bafite ubwoba bw’uko bashobora gukurikiranwa kubera ibyaha bakoze cyane cyane muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *