Fc Barcelona yakoresheje irihe banga kugirango inyagire kandi irusha bikomeye Real Madrid ? [ inkuru ishingiye k’ubusesenguzi ]
ikipe ya Real Madrid yaraye inyagiwe n’ikipe ya Fc Barcelona ibitego bine ku ubusa ihita inayirusha amanota atandatu ku urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’ uyu mukino w’umunsi wa cumi na rimwe muri shampiyona y’igihugu ya Esipanye [ Laliga ] , ibi bitego bikaba byatsinzwe n’abarimo Yamine Lamal ,Robert lewandowski na Raphael Bellori bakunze kwita Raphinha .
uyu wari umukino w’ishiraniro wari utegerejwe n’abatari bake hirya no hino ku isi ukaba watangiye ku isaha y’i saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali ndetse no mu Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi , ukaba waberaga kuri Estadio Santiago Bernabeu aho abasaga ibihumbi mirongo inani bari bicaye neza bategereje kwihera amaso uyu mukino .
Real Madrid yari yatangije mu kibuga abarimo : Andry Lunin mu izamu, Lucas Vazquez, Rudiger, Militao, Mendy, Tchouameni, Camavinga, Valverde, Bellingham, Vinicius na Mbappe wahoraga yisanga yarariye mu gihe Barcelona yabanjemo :Inaki Peña mu izamu, Kounde, Cubarsi, Martinez, Balde, Casado, Pedri, Fermin, Yamal, Raphinha na Lewandowski wabaye inyenyeri muri uyu mukino.
igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no kwiharira umupira kwa Real Madrid ndetse ibi byanaga no kugeregeza uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara igitego ariko ba rutahizamu ba Real Madrid akenshi bisangaga bararirijwe na ba myugariro ba Fc Barcelona bari bayobowe n’ingimbi Pau Curbarsi na Inigo Martinez kuko basaga nkaho bakinaga uburyo bw’imikinire buzwi nka ‘high – line defense’ , ibi byanatumye ku munota wa 30 w’igice cya mbere uwitwa Kylian Mbappe yangirwa igitego yari amaze gutsinda nyuma yuko hifashishijwe ikoranabuhaga rifasha mu misifurire rikoresha videwo bizwi nka VAR bagasanga uyu mufaransa yari yaraririye .
Mu gice cya kabiri ikipe ya Barcelona yagirageje gukoresha abo ku mpande zabo basatiraga barimo Raphinha na Lamine Yamal nabo batangira kugerageza uburyo bwo kwegera izamu ndetse ibi byanatumye umunya – Polonye w’imyaka 36 witwa Robert Lewandowski abonera iyi ikipe igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Marc Casadó .
Nyuma y’iki gitego haciye igihe kingana n’iminota ibiri yonyine kugirango n’ubundi uwitwa Lewandowski ku makosa akomeye cyane ya ba myugariro ba Real Madrid byumwihariko Rudiger ndetse na Kapiteni Lucas Vazquez ,ahita aterekamo igitego cya kabiri cye cyikaba n’icyakabiri ku ruhande rwa Barcelona .
Muri iyi minota ikipe ya Real Madrid yasaga nkaho icitse intege cyane ndetse inasubira ku rwego rwo hasi mu mikinire ; ibi ari nabyo byatumye abarimo lamine Yamal ku mupira wa Raphinha atekerekamo igitego cya gatatu ndetse na Raphinha wahise uterekamo agashyinguracumu k’igitego cya kane ku mupira yara ahawe neza na Inigo Martinez.
Umutoza wa Barcelona Hans Flick nyuma yo kwararika Real Madrid , ati: “Ni ibintu bitumvikana ,byangoye kubyumva nanubu , turiishimye cyane nk’ikipe ndetse n’uko twakinnye ,Igice cya kabiri cy’umukino twari dukwiye gutsinda kandi iyi yari intego yacu.”
Mugenzi we yo kunyagirwa , Carlo Ancelotti yagize ati: “Iyo batsinze ibitego nka biriya bisa nkaho bijyamo umusubirizo, bituma dutakaza ingufu haba mu buryo bw’umubiri ndetse no mu mitekerereze y’abakinnyi .Uyu ni umwanya utoroshye kuri twe. Birababaje gutsindwa uyu umukino na cyane cyane nyuma yo kumara imikino 42 tudatsindwa, ariko ntidukwiye guta ibintu byose kuko iyi kipe izakina neza mu gihe kiri imbere ndabizi . ”
uyu mukino rero usize ibi bikurikira mu bijyanye n’imibare n’amateka ; Uyu rutahizamu wa Barca witwa Lewandowski yinjije ibitego 14 muri iyi shampiyona mu mikino 11 amaze gukina muri LaLiga, hamwe na assistes [ imipira ivamo ibitego ] ebyiri nkawe ubwe. Ayoze Perez wo muri Valencia ni ugwa mu ntege Lewandowski n’ibitego birindwi, naho Raphinha afite bitandatu.
Intsinzi ya Barca 4-0 yaje binyuze mu guhanagana umupira ku kigero cya 59 ku ijana. Ikipe y’i Katalonya yanateye amashoti 15 agana mu izamu mu gihe Real yateye amashoti icyenda yonyine