EntertainmentHome

Fatakumavuta yaburanye ku bujurire bw’ikemezo cyo gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa Kane taliki 21 Ugushyingo 2024, kurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye iburanishwa ry’ubujurire bw’umunyamakuru Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta.

Iryo buranishwa ryari ku cyemezo aherutse gufatirwa n’urukiko cyo gufungwa iminsi 30, y’agateganyo byanzurwa ko imyanzuro y’urubanza izasomwa taliki 25, Ugushyingo 2024 I saa munani z’amanywa (niba agomba gufungwa iminsi 30).

Uyu munyamakuru, yaburanye ku byaha bigera kuri bitanu birimo, ivangura, gutangaza amakuru y’ibihuha, gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ndetse no kunywa Ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Ku italiki ya 06, Ugushyingo 2024, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kubona ko ibyaha ashinjwa bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kane, taliki 21, Ukwakira nibwo uyu munyamakuru n’umwunganira mu mategeko Maitre Fatikaramu Jean Pierre, baburanye ku bujurire bwabo ku ifungwa ni fungurwa , birangira hategetswe ko imyanzuro igomba kuzasomwa taliki 25 Ugushyingo, 2024.

Mu bihe bitandukanye byose uyu Fatakumavuta yaburanye, yagiye ahabwa umwanya urambuye akiregura ku byaha ashinjwa, gusa uyu munsi zahinduye umurishyo, Aho Fatakumavuta yafashe umwanya muto, hanyuma umwanya usigaye ukiharirwa n’umwunganizi we mu by’amategeko, Maitre Fatikaramu.

Fatakumavuta yireguye, ku byaha bitandukanye, birimo ibyo yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse n’icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *