Ethiopia yatanze gasopo kuwatekereza kuyishozaho intambara

Somalia yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavuze mu kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia, Abiy Ahmed usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yavuze ko Ethiopia nta bushake ifite bwo guteza intambara.Ariko yavuze ko “abari kure no hafi” bakwiye kumenya ko “ubusanzwe dukoza isoni tukanasubiza inyuma abatinyutse kugerageza kudutera”.

Abiy yongeyeho ati: “Uwo ari we wese ushaka gutera Ethiopia akwiye gutekereza atari inshuro imwe gusa ahubwo inshuro 10 kuko ikintu kimwe gikomeye twebwe Abanya-Ethiopia tuzi ni ukwirwanaho.”

Ibi bije nyuma yuko Somalia yavuze ko amasezerano ashingiye ku nyanja ubutegetsi bwa Abiy bwagiranye muri Mutarama (1) uyu mwaka na Somaliland, yitangaje ko ari repubulika, ari igikorwa cy'”ubushotoranyi”, ndetse Somalia yasubije igirana umubano wa gisirikare wa hafi cyane na Misiri.Somalia yarakajwe n’icyemezo cya Ethiopia – idakora ku nyanja – cyo kugirana amasezerano na Somaliland kugira ngo igere ku cyambu (ikivuko mu Kirundi).

Somaliland yanavuze ko ishobora gukodesha igice cy’inkombe yayo ku gisirikare cya Ethiopia kirwanira mu mazi, ubutegetsi bwa Ethiopia na bwo bukayitura (kwitura) kuba igihugu cya mbere cyemeye ko Somaliland ari leta yigenga.

Ndetse Biravugwa ko Misiri iteganya kohereza ingabo muri Somalia nyuma yuko mu kwezi gushize ibihugu byombi bigiranye amasezerano ya gisirikare.

Hashize imyaka irenga 30 Somaliland itandukanye na Somalia, ariko ubutegetsi bw’i Mogadishu ku murwa mukuru wa Somalia buyifata nk’igice cy’ubutaka bwa Somalia.Minisitiri w’intebe wa Ethiopia  ntiyavuze igihugu nyirizina ageneye ayo magambo ye, ariko ayavuze mu gihe ubushyamirane burimo kwiyongera hagati ya Ethiopia n’ibihugu baturanye bya Somalia na Misiri.

Ubutumwa bwa AU buri muri Somalia guhera mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha leta ya Somalia kurwanya umutwe w’intagondwa wa al-Shabab ugendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu wigometse kuri icyo gihugu, umaze igihe ugaba ibitero by’ubugome.

Abasirikare ba Ethiopia ni bamwe mu bagize ubutumwa bwa AU, ariko Somalia yatangaje ko mu mwaka utaha bagomba kuhava.

Ku ruhande rwayo, Misiri yashinje Ethiopia gushyira mu kaga amazi ikoresha avuye mu ruzi rwa Nili, nyuma yuko Ethiopia yubatse urugomero ruzwi mu mpine y’Icyongereza nka GERD (Grand Ethiopian Renaissance Dam) mu gace k’imisozi miremire ko mu majyaruguru ya Ethiopia, aho amazi agera kuri 85% y’uruzi rwa Nili atemba aturuka.

Urugomero rwa GERD ni wo mushinga w’ingufu z’amashanyarazi zituruka ku mazi wa mbere munini cyane muri Afurika, ndetse Ethiopia irubona nk’ingenzi cyane ku kugera ku kwihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *