Ethiopia : abantu 71 bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka
Polisi ya Ethiopia yatangaje ko byibuze abantu 71 bitabye imana bazize impanuka yo mu muhanda yabereye mu majyepfo y’iki gihugu .
Iyi mpanuka yabaye nyuma yuko Ikamyo yarimo abagenzi yarenze umuhanda ikagwa mu ruzi rwo muri leta ya Sidama, ruherereye nko mu bilometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Etiyopiya witwa Addis Ababa.
Ibicishije mu butumwa yashyize rubuga rwayo rwa Facebook, Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Polisi ya Sidama ishinzwe gukumira no kugenzura ibinyabiziga bwagize buti: “Abagabo basaga gato 68 n’abagore 3 nibo bamaze kubarurwa ko bapfiriye muri iyi mpanuka kugeza ubu mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje”
Wosenyeleh Simion, usanzwe ari umuvugizi wa guverinoma y’akarere ka Sidama, na we ubwe yibwiriye ibiro ntaramakuru by’Abongereza bizwi nka Reuters ko abantu 71 bapfuye.
Amashusho asa nka arimo igihu yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’akarere ka Sidama yerekanaga imbaga y’abantu bakikije imodoka, igice kimwe cyayo cyarohamye mu mazi, benshi basa nkaho bagerageza kugikura mu mazi.
Impanuka zo mu muhanda zikunze kugaragara muri Etiyopiya, bivugwa yuko muri iki gihugu cya kabiri muri Afurika gituwe cyane kurusha ibindi, usanga ahanini imihanda idakunze kubungabungwa ndetse usanga imyinshi iba yaragiye icikamo imikocyi kandi ntisanwe byakubitiraho no kuba iki gihugu cyigizwe n’ubuhaname buri hejuru bigatiza umurindi ukuba kw’impanuka cyane.
Iyi mpanuka iri mu zimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi zamenyekanye nyuma y’indi yatwaye ubuzima bw’ abantu 38, mu mwaka wa 2018 ubwo bisi yagwaga mu kibaya giherereye mu majyaruguru y’imisozi ya Etiyopiya.