Ese tombola za UEFA champions league na Europa League zasize iki ?
Iby’ingenzi ugomba kuzirikana gusoma muri iyi nkuru
- Uko Tombola yagenze mu mikino ya (UEFA champions league) na ( UEFA Europa league) .
- Real Madrid izisobanura na Manchester city mu gihe Porto izisobanura na AS Roma.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ryakoze tombola y’uburyo amakipe azisobanura mu mikino yo gukuranwamo marushanwa iri shyirahamwe risanzwe ritegura. Iki gikorwa cyasize tumenye imwe mu mikino izaba ndetse harimo n’iteye amabengeza muri uku kwezi.
Byari ibicika ubwo hakinwaga imikino ya nyuma mu mikino y’ i Burayi, dore ko urutonde rwahindagurikaga buri mwanya bitewe n’uburyo amakipe yatsindanagamo, nubwo icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikinire kitashimishije benshi, ntibyabujije ko uburyohe bw’iyi mikino bwahise butangira kwigaragaza ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’ikiciro cya mbere.
Amakipe umunani ya mbere ku rutonde mu marushanwa yombi yahise akatisha itike ya 1/8, ndetse imikino ikaba iteganyijwe gukinwa muri Werurwe.
Gusa ku rundi ruhande, amakipe afite imyanya iri hagati ya 9 na 24 bizayasaba kubanza guca mu majonjora ariyo azayafasha gukina imikino ya 1/8, iyi mikino yo ikaba iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni tombola yasize imwe mu mukino iryoheye ijisho dore ko hari n’imikino yahuje ibihanganjye bisanzwe bicakiranira muri iyi mikino.
Uko Tombola yagenze mu mikino ya (UEFA champions league) na ( UEFA Europa league)
Biteganyijwe ko imikino yo gukuranwamo ku bahatanira kujya muri 1/8, mu mikino ya UEFA champions league, izakinwa hagati ya taliki 11,na taliki 18, Gashyantare uyu mwaka, ni mu gihe kandi ijonjora nkiryo rizakinwa mu mikino ya UEFA Europa league hagati ya taliki 13, Gashyantare na 20, n’ubundi muri uko kwezi, hazajya hakinwa imikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura.