Ese Sitade Amahoro yaba irimo? Dore Sitade 10 nziza za mbere muri Africa
Umugabane wa Africa ufatwa nk’utaratera imbere, cyane mu bikorwa remezo mu nzego zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru, nubwo bimeze bityo uyu mugabane ujya wakira amarushanwa akomeye arimo n’igikombe cy’Isi kihaheruka mu myaka igiye kurenga 15 ishize.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Africa ‘CAF’ yagiye ishyiraho amabwiriza asunikira ibihugu kubaka amasitade agezweho, aho kugirango igihugu runaka cyakiri umukino uwari wowose haba mu bihugu ndetse no mu makipe iyo sitade ibanza igasuzumwa n’inzobere za CAF.
Ibi byatumye ibihugu byubaka sitade zigezwe ku bwo gutinya igisebo cyo kuba bajya bajya gukinira hanze ni uko u Rwanda na rwo rwubatse Sitade Amahoro, Uganda bubaka sitade igezweho ndetse no mu bihugu nka Libya.
Reka turebere hamwe amasitade 10 ya mbere meza muri Africa!
10.Cairo International Stadium(Egypt)
9.Borg El Arab Stadium(Egypt)
8.Bidvest Wanderers Stadium(South Africa)
7.Peter Mokaba Stadium(South Africa)
6.Mbombela Stadium(South Africa)
5.Nelson Mandela Bay Stadium(South Africa)
4.Moses Mabhida Stadium(South Africa)
3.Abuja Stadium(Nigeria)
2.Ellis Park Stadium(South Africa)
1.FNB Stadium(South Africa)
Sitade Amahoro nubwo yavuguruwe igashyirwa ku rundi rwego , harimo no gutwikirwa aho abantu bicara hose , ikoranabuhanga ritanga amashusho yifashishwa n’abasifuzi mu gufata ibyemezo biboney ‘VAR’ rigashyirwamo, ntigaragara kuri uru rutonde dore ko sitade ziganjemo ari izo muri Africa y’Epfo Kandi zikaba ari nizifashishijwe mu kwakira igikombe cy’Isi 2010.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?