Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2025 ,abantu basaga ibihumbi 200 bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Papa Francis ,uyu muhango ukaba watangirijwe ku Mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye i Vatican .
Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro no gushyingura Papa Francis witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abami, abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’Abakirisitu Gatolika baturutse mu mfuruka zose z’Isi.
Ndetse Perezida wa Amerika, Donald Trump, yunamiye Papa Francis mbere y’uko misa yo kumuherekeza mu cyubahiro itangira ku Rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero.
Misa yo gusabira Papa Francis yari iyobowe na Cardinal Giovanni Battista Re, usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’AbakaridinaliI ni yo yatangije uruhererekane rw’ibikorwa byo kumusezeraho bwa nyuma.
Cardinal Giovanni Battista Re yabwiye abitabiriye umuhango wo guherekeza Papa Francis ko yari umuntu uca bugufi, ndetse mu bihe bitandukanye yaharaniye kwimakaza ibihuza abantu aho gushyira imbaraga mu bibatanya.
Aho yagize ati “Yari Papa w’abantu bose kandi yari afite umutima wakira buri wese.’’
Nyuma ya Misa yo gusabira Papa Francis abitabiriye uyu muhango bahise berekeza kuri Bazilika ya Saint Mary Major mu Mujyi wa Roma rwagati, akaba ari naho yashyinguwe.
Papa Francis azibukirwa kuba yaragaragaje ubushake bwo kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda Nkuko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabitangaje ubwo yari yitabiriye misa yo gusabira Papa Francis, yaraye ibereye muri Paruwasi gatolika ya Regina Pacis, i Remera.
Ati “By’umwihariko, nka Guverinoma y’u Rwanda turishimira ko Papa Fransisiko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Kuri ubu turishimira ko umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ko Papa Francis yahaye u Rwanda, Cardinal wa mbere mu mateka yarwo.
Tariki 22 Ukwakira 2020, ni bwo uwari Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe ‘Cardinal’ aba uwa mbere ugeze kuri urwo rwego mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025.