EntertainmentHome

Ese ni iki kihishe inyuma yo guhura kwa Butera Knowless na Yago Pondat ?

Butera Knowless yashyize ahagaragara amashusho amwerekana yishimanye n’umuhanzi Nyarwaya innocent wamenyekanye nka Yago Pondat  ubwo bahuriraga mu gihugu cya Uganda uyu muhanzikazi ari kubarizwamo kuri ubu .

Ni Butera Knowless, ugiye kongera gutaramira muri Uganda, yaherukaga gutaramiramo mu myaka irindwi ishize.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 nibwo uyu muhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yasesekaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda .

Amakuru aturuka ku bahagarariye inyungu za Knowless yemeza ko uyu muhanzikazi agiye gutaramira abakunzi be baherereye muri kiriya gihugu giherereye ku mu burasirazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda .

Mu mashusho yashyizwe ahagarara na Butera Knowless yerekana aba banyamuziki barimo bageregeza gusubiramo  imwe mu ndirimbo zaririmbwe n’itsinda ry’Impala ryakanyujijeho  hambere, ndetse anarimo kwikirizwa na Yago, bigaragara ko basazwe n’umunezero

Mu butumwa bwaje munsi y’aya mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Knowless, yagize  ati “Abanya-Uganda, uyu munsi muze twishime kuri Nomad Kaansanga (ahabereye iki gitaramo).”

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, umaze iminsi yibera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho yagiyeyo avuga ko yahunze u Rwanda kubera abo yita abanzi bashakaga kumugirira nabi.

Yago Pondat aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ocean’ yafatinijemo na Passy Kizito naho Butera knowless we aheruka kugaragara mu ndirimbo yitwa ‘ KATIRA’ iherutse kujya ahagaragara yafatanijemo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *