FootballHomeSports

Ese Luis Campos ufatwa nk’ umucurabwenge w’imishinga mishya muri PSG yabigenje ate ?

Ikipe ya Paris Saint Germain, ni imwe mu makipe afite izina rivugwa cyane ku mugabane w’Uburayi dore ko initirirwa izina ry’umwe mu mijyi ikomeye kuri uyu mugabane.

Nikenshi abakunzi ba ruhago bibaza impamvu nyirizina ihora itera intsinzwi ziteza ishavu mu bafana b’iyi kipe yo mu gihugu cy’ubufaransa.

Hari benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru uzumva bakubwira ko, kubona intsinzi muri ruhago bidasaba kuba ufite ibikomerezwa, dore ko ahanini ingingo zabo bazishingira ku kuba siporo zikinirwa mu matsinda y’abantu benshi, zihuriweho no kuba zitanga umusaruro mwiza igihe habayeho ubufatanye butaziguye mu bakinnnyi.

Muri iyi y’ikinyamakuru (Dailybox) cyabateguriye uyu munsi, turagaruka ku mugabo Luis Campos, ufatwa nk’umucurabwenge cyangwa se umucunguzi dore ko bamwe batari gusiba kuvuga ko ariryo zina azitwa mu gihe imwe mu mishinga bivugwa ko yatangije yagira umusaruro mwiza. Ibintu byageragejwe jenshi ariko bikananirwa na benshi.

Ese Campos ni muntu ki ?

Luis Filipe Hipólito Reis Pedro Campos, wavutse (taliki ya 6 Nzeli 1964) ni umunya-Porutigali, wahoze akora akazi ko gutoza amakipe ndetse ubu akaba ari umuyobozi w’imishinga itezimbere ruhago mu ikipe ya Paris Saint Germain, mu gihugu cy’Ubufaransa.

Luis Campos yakoze iki ?

Campos yageze i Paris ku wa 15, Kamena, 2022. Imwe mu ntego z’ingenzi mu zamugenzaga kwari ukuvugutira umuti ibibazo by’intsinzwi maze agashyiraho umushinga uhamye w’igihe kirekire ugamije gutanga intsinzi mu mikino mpuzamahanga, dore zari zarabaye nka kibonumwe mu maso y’abakunzi ba Paris Saint Germain (PSG).

Luis Campos ubwe yibwiriye Al-Khelaifi ( umuyobozi w’ikirenga w’ikipe ya Paris Saint Germain) amagambo agira ati:

” Ikipe yawe ndabona nta hazaza ifite mu gihe cyose igicucikanywe n’ubwinshi bw’ibyamamare.”

Ni bake mu bakozi bashirika ubwoba maze bakabwiza ukuri ba shebuja babo, kabone niyo yaba ari yo nzira igana ku ntsinzi y’abo baba babahatse.

Luis Campos, rero nk’umugabo wabaye igihe kirekire muri ruhago ntiyazuyaje mu kubwiza ukuri shebuja we, dore ko n’ubundi ntaho yabeshye kuko ubwo yageraga muri iyi kipe yahasanze ibikomerezwa byinshi birimo Messi,Neymar,Marquinhos n’abandi benshi bari bakiri bato nka ba Kylian Mbappe n’abandi benshi.

Ikintu cya mbere uyu mugabo yakoze akihagera kwari uguhita arekura buri mukinnyi wese wari utangiye kurenza imyaka 30, ibyo ahanini yabikoze ashaka gutandukana na bimwe mu byamamare(stars), bari batangiye gusatira iyo myaka ndetse abandi bakaba bariho bayirenza.

Mu mwaka w’imikino wakurikiye uwa 2022, ikipe ya Paris Saint Germain,yahise itangira kubahiriza izi ngamba ndetse ibi byahise bihindura isura yabonwaga na buri umwe wari uhanze amaso iyi kipe.

Rugikubita byatangiye hagenda myugariro kimenyabose Sergio Ramos ndetse na kizigenza rutahizamu kabuhariwe Lionel Messi, bose bagendeye Ubuntu dore ko amasezreano yabo yari ageze ku musozo.

Neymar yagurishijwe muri Al Hilal, Keylor Navas agurishwa muri Nottingham Forest mu gihe Umutaliyani Marco Verratti we yahise yigira mu gihugu cya Qatar gushaka ubuzima.

Mu gusubiza kw’iyi kipe, yahise yitwara neza ku isoko maze yihuse ihita yinjizamo umunnyezamu Donnarumma, myugariro Nuno Mendez, abakinnyi bo hagati Joao Neves,Luiz na Vitihna ndetse igura na rutahizamu w’umufaransa Ousmane Dembele ni mu gihe kandi yazamuye impano zitandukanye zirimo Bradley Barcola n’umuzayirwa Warren Zaire Emery, uherutse no kugenderera igihugu cyacu muri gahunda iyi kipe ifitanye n’Urwanda ya (Visit Rwanda).

Nyuma y’ibyo, iyi kipe yasubiye ku isoko maze yongeramo amaraso mashya, aho yasinyishije abakinnyi bakiri bato nka Désiré Doué, Batsuayi ndetse na Peraldo nubwo ibi byose byakozwe, Luis Campos, ntiyasibaga kubwira umuyobozi we Al-Khelaifi ko rutahizamu Kylian Mbappé yagombaga kuhaguma.

Mu maboko y’umutoza w’umunya-Esipanye Luis Enrique, bigaragarira buri wese ko iyi kipe ishobora kuba igiye kugera ku byayinaniye mu myaka myishi ishize dore ko iza ku rutonde rw’amakipe 8, amaze gukina imikino myishi mu irushanwa rya (UEFA champions league) ariko akaba ataratwara iki igikombe.

Nkuko byemezwa n’iyi kipe biteganyijwe ko umushinga uyu mugabo yatangije ugomba gukomezwa kubakirwaho ahanini hagenderwa ku kuzamura impano z’abakiri bato muri rusange.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *