FootballHomeSports

Ese kuki Lionel Messi atari bugaragare ku mukino uhuza Argentina na Uruguay ?

Urugendo rwerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi giteganyijwe umwaka utaha irarimbanyije,aho amakipe atandukanye ku isi ari kwishakamo azajya guhagararira abandi muri iyi mikino biteganyijwe ko izabera mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mexico na Canada.

Nko kuyindi migabane yose rero niko no muri Amerika y’Amajyepfo, ibirori bikomeje gufuha aho igihugu cy’Arijantine aricyo kiyoboye itsinda rikubiyemo ibihugu 10, byose byo kuri uyu mugabane.

La Albicereste nkuko bakunda kwita ikipe y’igihugu y’Arijantine, nibo bayoboye urutonde rw’agateganyo rw’aberekeza mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse birashoboka cyane ko igihe imikino ibiri bafitanye n’ibihugu bya Uruguay na Brazil, bayitwaramo neza babona itike igihe babasha gushyira ikinyuranyo cy’amanota 13, hagati yabo n’ikipe iri ku mwanya wa 7, dore ko umubare w’amakipe yemerewe kubona itike y’iyi mikino iteganyijwe mu mpeshyi y’umwaka utaha ari 6, hiyongereyeho iya 7, igomba guca mu mikino ya kamarampaka.

Byitezwe ko iyi mikino ibiri y’ishiraniro iki gihugu giteganya gukina itazagaragaramo kizigenza w’imyaka 37, rutahizamu Lionel Messi nyuma y’aho adahamagawe mu bakinnyi bazifashishwa n’umutoza Lionel Scaloni, muri Werurwe uyu mwaka.

Muri iyi nkuru turakubwira impamvu nyamukuru yateye ibura rya rutahizamu ukomeye w’umunya- Arijantine dore ko uyu afatwa nk’umutima w’iyi kipe ifite igikombe cy’isi giheruka(Qatar 2022).

Ni iyihe mpamvu yateye ibura rya Lionel Messi mu mikino igihugu cye gifitanye n’ibihugu bya Brazil na Uruguay ?

Messi ufite uduhigo two kuba ari we umaze gukinira ikipe y’igihugu cye imikino myishi ndetse akagira n’akandi yihariyeho ko kuba ari we watsinze ibitego byinshi, ntiyashyizwe ku rutonde rw’abakina imikino yo muri uku kwa gatatu, bikaba bivugwa ko uyu mugabo ukinira ikipe ya Inter Miami yaba aherutse kugira ikibazo cy’imvune ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa shampiyona na Atlanta United mu ijoro ryo ku munsi w’Imana ushize.

Nubwo uyu mugabo ari we wafashije ikipe ye kubona intsinzi y’ibitego 2, kuri kimwe, humvikanye amakuru avuga ko yahuye n’ikibazo cy’itonekara ry’imitsi yo mu matako yegera imyanya myibarukiro.

Ntibiteganyijwe ko yakwicazwa igihe kirekire gusa igihari cyo ni uko agomba gusiba imikino ibiri harimo uwo bafitanye na Uruguay mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu n’uwo bafitanye na Brazil ku munsi wo kuwa Gatatu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Inter Miami, humvikanamo ko uyu mugabo yanyujijwe mu byuma, ubwo bagenzuraga ikibazo cy’imvune bivugwa ko yagiriye mu mukino wo ku cyumweru.

Iyi kipe kandi ikomeza itangaza ko uyu yasanzwemo ikibazo cy’imvune idakanganye yo mu itako, bikaba bivugwa ko azagaruka bitewe n’ibisubizo bizatangwa n’abaganga ahanini harebwa uko ubuzima bw’umukinnyi bubungabungwa.

Mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lionel Messi yagize ati: :” Ni ibyo kwicuza kuba ntazagaragara mu mikino ibiri igihugu cyanjye gifitanye n’ibihugu bya Brazi na Uruguay. Ariko nkuko mpora mbivuga nshimishwa no kwitabira ubutumire bw’igihugu cyanjye nubwo imvune nagize mu minota ya nyuma y’umukino ariyo itumye ntazitabira ubu butumire. Icyo navuga cyo, ni uko ndi ku ruhande rwa bagenzi banjye ndetse ngomba kuba mpari mbatera ingabo mu bitugu muri iyi mikino yombi.”

Ese ni ryari Messi azagaruka gukinira ikipe y’igihugu ye ?

Biravugwa ko uyu mugabo bizamufata amezi make kugirango abe yabasha kongera gukinira ikipe y’igihugu cye. Argentine irateganya kugaruka mu kibuga mu ntangiriro z’iyi mpeshyi iza, aho bazaba bahura n’ibihugu bya Chile ndetse na Colombia.

Kugaragara kwa Messi muri iyi mikino birashoboka cyane ko byamuha amahirwe yo gukomeza guca uduhigo dutandukanye turimo ako kongera imikino amaze gukina ikagera ku 184 ndetse n’ako kubasha kurenza ibitego 112 afite.

Iyi nkuru se uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *