Nyuma yo gutungurirwa n’ikipe ya Tottenham Hotspur, ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Europa league, abafana benshi batandukanye b’ikipe ya Manchester United bumvikanye bitotombera bikomeye imikinire n’ imitoreze ikipe yabo yagaragaje mu mukino yatsindiwemo igitego kimwe na Tottenham Hotspurs.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imikino kuri Radiyo BBC, Joe McGrath, yagize icyo avuga ku buryo yabonaga umukino mu kibuga.
McGrath yatangiye agira ati:
” Byagaragaraga ko ntakindi imbaga y’abakunzi ba Manchester United, yari yiteze dore ko abenshi bashingiraga icyizere cyo gukina imikino mpuzamahanga ku ntsinzi imwe gusa yari ikenewe ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa league.
” Nubwo humvikanye indirimbo nyishi zisingiza Ruben Amorim, mu gice cya mbere cy’umukino, siko ibintu byakomeje kuko nyuma y’igitego cyatsinzwe na Brennan Johnson, ibihe byahise bihindura isura maze abari bishimye bagenda batangira guhinduka gahoro gahoro. Ku ruhande rumwe wabyumva cyane, dore ko hagati mu mukino hari ibyemezo umutoza Ruben Amorim, yagiye afata bigaragara ko byagize uruhare rutaziguye mu mpinduka z’umukino.
McGrath wa radiyo BBC yakomeje avuga ko kuri we ari ubwa mbere yari abonye Mason Mount, abanza mu kibuga muri iyi mikino ndetse yongera no kugaragaza ko umunya-Arijantine Alejandro Garnacho atakabaye yahawe iminota 20 yonyine dore ko ariwe wari ufite urufunguzo rw’umuryango ibitego by’ikipe bibitsemo. Uyu mugabo w’Umwongereza kandi ntiyasibye kuvuga kuri rutahizamu Joshua Zirkzee, nawe wahawe iminota mike mu mukino nyuma y’ibura ry’ibitego rikomeje kuba kuri rutahizamu Rasmus Hojlund”.
Kugeza ubu ikipe ya Manchester United ni iya 16 aho ikurikira Tottenham Hotspur nayo ya 17, ubu tuvugana uyu ubaye umwaka wa kabiri wikurikiranya ikipe ya Manchester United itabasha gukina imikino ya UEFA champions league.
