Ese byagenze gute ngo Perezida Kagame na Tshisekedi bahurire i Doha by’amaherere ?
Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo i Doha muri Qatar mu nama yatumijwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Tamim bin Hamad Al Thani mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro bahujwemo na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nka bumwe mu buryo bwo gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Imbere y’Umwami wa Quatar Thamim Bin Hamad Al Thani Emir wari uyoboye ibyo biganiro, ba Perezida Kagame na Tshisekedi bemeranyije ko bagira uruhare mu gufata ingamba zo guhagarika intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko byari biherutse gusabwa n’inama yahuje abahagarariye ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, ku wa 08 Gashyantare 2025.
Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar kuri uyu wa kabiri rivuga ko Kagame na Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw’impande zose ku “gahenge ako kanya” nk’uko kasabwe n’inama yahuje imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Guhuzwa na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byerekana imbaraga n’ijambo iki gihugu gifite, n’inyungu DR Congo n’u Rwanda bifite mu kubana na Qatar.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 Qatar yagerageje guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame i Doha ariko ntibyashoboka.
Iyi nama y’i Doha yabaye mu gihe kuri uyu wa kabiri havuzwe imirwano muri teritwari ya Walikare hagati ya M23 n’uruhande rw’ingabo za leta.