HomePolitics

Ese bivuze iki kuba Amerika yaburiye abaturage bayo batuye mu Rwanda?

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika , cyaburiye abaturage bacyo batuye mu Rwanda kibabwira n’uburyo bagomba kwitwara mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu bihugu bituranyi n’u Rwanda ni ukuvuga RD Congo n’u Burundi.

Iki gihugu mu minsi ishize nibwo nanone cyaburiye abaturage bacyo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutekano mucye muri iki gihugu ndetse nibyo iki gihugu kiri kwitega bishobora kuba muri iki gihugu.

Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, n’iyo yatanze uyu mu buro ku baturage b’Amerika batuye mu Rwanda ba bicishishe kuri Website yabo, ndetse no kuzindi mbuga zitandukanye z’iyi ambasade.

Iby’Ingenzi bikubiye muri iri tangazo!

1. Yabujije abakozi bayo kugirira uruzinduko rushobora gutuma banyura ku mipaka iri hagati y’u Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

2.Amerika kandi yaburiye amaturage bayo basura pariki y’Igihugu y’Ibirunga,  Gishwati Forest, Mukura Forest Reserve, Lake Kivu ndetse na Nyungwe Forest , nta no gusura uturere twegereye imipaka ya RD Congo n’u Burundi ntaruhushya.

3.Kwirinda guhagarara mu bantu benshi ndetse no kugira amakenga kuba bakikije

4.Kongera kureba ku bwirinzi bwawe bwa burimunsi ndetse no gushyira hafi impapuro z’inzira

Ese ni iki bivuze kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika za tanze uyu muburo

Iki gihugu kiri mu bifite ubutasi buteye imbere cyane ku isi, bisobanuye ko ibyemezo bafata biba bishingiye ku makuru acukumbuye, tugendeye kuri ibi byashoboka ko amakimbirane yo muri Congo ashobora n’ubundi kuba agiye gukomeza gufata indi ntera , cyene ko mu muburo wayo wibanze ku duce twegereye imipaka ihuza u Rwanda , Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi ibirashoboka cyane ko ari intwaro ya Politiki iki gihugu kiri gukoresha, bakabikora mu rwego rwo guca imbara u Rwanda ndetse no kugerageza kwerekana ko atari igihugu cyo kwizerwa muri ibi bihe, nyuma y’uko bisa nk’aho byabuze aho byahera birufatira ibihano.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *