Enzo Maresca yahaye umukoro ukomeye abakinnyi bakuru ba Chelsea mbere yo guhura na Man United

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yasabye abakinnyi be bakuru kwitanga no gufata inshingano muri iyi mikino ibiri ya nyuma ya Premier League, kugira ngo ikipe ibone itike yo gukina Champions League y’umwaka utaha wa 2025/2026.

Chelsea iramutse itsinze Manchester United kuri uyu mugoroba ndetse na Nottingham Forest ku cyumweru gitaha,byayiha amahirwe yo kurangiza shampiyona mu makipe atanu ya mbere , bikaba byatuma yisanga mu marushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi.

Maresca avuga ko abakinnyi be bafite ubushobozi bwo kugeza ikipe aho ikwiriye kuba, ariko akifuza ko buri wese yitanga, aho kwishingikiriza gusa kuri Cole Palmer.

Aho yagize ati ;“Ni byo, Cole ni umukinnyi ukomeye, kandi yagaragaje ko  ubushake n’ubushobozi bwabyo, nk’uko yabikoze ubwo yatsindaga penaliti ya nyuma mu mukino na Liverpool. Ariko sinshaka ko byose bishingira kuri we gusa,” Ubwo Maresca yaganiraga na televiziyo ya Chelsea .

Yongeyeho ko hari n’abandi bakinnyi b’ingenzi nka Moisés Caicedo, Enzo Fernández, Levi Colwill na kapiteni Reece James, bose bagomba kugaragaza ubushake no kuyobora ikipe muri iyi minsi ya nyuma.

“Imyitwarire myiza ya Cole ni ingenzi, ariko si we wenyine ukwiriye gukina Champions League. Hari n’abandi bakinnyi barimo kuzamuka mu rwego, kandi bafite ubushake bwo kugeza Chelsea ku rwego rwo hejuru,” yakomeje avuga.

Maresca anashimangira ko nubwo uburyo bw’imikinire (tactics) ari ingenzi, hari imikino idasaba gusa tekinike, ahubwo isaba ubwitange, guharanira intsinzi, no gufata inshingano nk’ikipe.

Iyi mikino ibiri ya nyuma ni ingenzi cyane kuri Chelsea, kandi umutoza arashaka ko abakinnyi bose bahagurukira rimwe, bagasoza shampiyona mu cyubahiro, bakagaruka mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru nka Champions League.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *