
Cole Palmer yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya Premier League utsinze ibitego bine mu gice cya mbere cy’umukino , ibi akaba yabikoze mu kanya ubwo Chelsea yatsindaga Brighton ibitego 4-2 kuri Stamford Bridge.
Uyu ni umukino ikipe ya chelsea yatangiye itungurwa hakiri kare cyane kuko ku munota wa karindwi gusa wari uhagije kugirango Rutter kuri passe ya Baleba wanatsinze igitego cya kabiri cya Brighton gusa ntago abasore ba ekipe ya Chelsea bayoroheye kuko uwitwa cole palmer ku munota wa 21 ‘,26 ,31′ no ku wa 41’.
Uyu mukino wari wasifuwe n’umusifuzi witwa Peter Banks ukaba wabereye kuri sitade ya Stamford bridge aho iyi ikipe ikunze gutazirwa akazina ka the blues cyangwa ubururu ,isanzwe yakirira imikino yayo.
umutoza wa chelsea witwa Enzo Maresca yari yabanjemo abarimo Sánchez | Cucurella, Colwill, Fofana, Gusto | Enzo (c), Caicedo | Sancho, Palmer, Madueke | Jackson ;maze akabakinisha uburyo bw’imikinire bwa (4-2-3-1).
Naho Brighton & Hove Albion yari yabanjemo abarimo Verbruggen | Webster, Dunk (c), Georginio, Welbeck, Baleba, Mitoma, Kadioglu, Wieffer, Estupiñán na Hinshelwood .
Iyi ntsinzi ya mbere ya ekipe ya chelsea kuri sitade yabo itumye bisanga ku mwanya wa gatatu wa gateganyo nyuma nya man city na arsenal ziyirushaho inota rimwe mu gihe amakipe nka liverpool na aston villa zitari zakina.