
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 / Ugushyingo /2024 ,Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi witwa Emery Bayisenge yatangiye imyitozo mu ikipe ya Gasogi united iherutse kumusinyisha nyuma y’igihe kitari gito adafite ikipe akinamo .
Mu munsi ishize nibwo Emery Bayisenge wagiye uca mu makipe nka Apr fc ndetse na Gormahia FC yo muri Kenya aherutse kwerekanwa n’ikipe ya Gasogi united isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda nka myugariro uje kongera imbaraga mu ubwugarizi bw’iyi kipe .
Perezida w’ Kipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yemeje ko ntabanga rikirimo kuri ubu mu bijyanye n’ubwumvikane hagati ya Emery n’iyi ikipe ndetse anahishura ko nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona azagaragara mu mwambaro w’umutuku n’umukara w’iyi ikipe .
Aho yagize ati : “Ntibikiri ibanga twamaze kumvikana na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima aratangira kudukinira nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona.”
Aya magambo ya KNC yahise akurikirwa n’ubutumwa bw’ikipe ya Gasogi united buha ikaze Emery wanamaze gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri aho bwagiraga buti : ‘Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi BAYISENGE Emery yatangiye imyitozo. Ubu ni umukinnyi wacu. Tumuhaye ikaze !.’
Si KNC na Gasogi united banejejwe n’igaruka rya Emery Bayisenge gusa kuko bubicishije ku mbuga nkoranyambaga zabwo ,ubuyobozi bwa Rwanda Premier League na bwo bwishimiye igaruka ry’uyu myugariro muri Shampiyona y’u Rwanda.
Aho bwagize buti : ‘Umunyabigwi yagarutse. Emery Bayisenze, umwe muri ba myugariro bakomeye yagarutse muri Rwanda Premier League akinira Gasogi United.’
Emery Bayisenge yanyuze mu makipe arimo Isonga FC yamuzamuye, APR FC ndetse na AS Kigali ndetse bikaba biteganijwe ko azaba ahari ku tariki 23 Ugushyingo 2024 ubwo urubambyingwe ruzaba rwesurana na Musanze FC .
