Elon Musk aricuza amagambo yatangaje kuri Perezida Trump

Umuherwe  Elon Musk yatangaje ko yicuza amagambo yatangaje ku Perezida w’Amerika, Donald Trump, mu ntambara y’amagambo bombi baherutse kugirana ku mbuga nkoranyambaga.

“Ibyo navuze ku Perezida Donald Trump byarenze urugero. ndabyicuza,” ni ko Musk yabitangaje kuri X, urubuga rwe rwa interineti.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo usanzwe ari nyiri Tesla n’uruganda SpaceX ashinjije Trump gushyigikira umushinga w’itegeko ry’isanduku ya Leta afite inyungu ku bakire, akawita “igikorwa kigayitse n’icyorezo ku bukungu”.

Ibi byarakaje Trump watangaje ko atagishaka kubana na Musk ndetse ko nta gahunda afite yo gusubiza umubano wabo ku murongo.

Aho yagize ati : “Yatesheje agaciro ibiro bya Perezida. Ibyo ni ibintu bikomeye cyane,” Trump yabwiye NBC.

Elon Musk kandi yari yashinjije Trump kugaragara mu nyandiko zitari zarashyizwe ahagaragara, zifitanye isano na nyakwigendera Jeffrey Epstein, icyaha cyari cyarahakanywe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika.

Trump yahise avuga ko Musk “yataye umutwe”, anavuga ko ashobora guhagarika amasezerano ya Leta na SpaceX afite agaciro karenga miliyari $38.

Muri iki gihe, Musk yagaragaye akura zimwe mu nyandiko yanditse harimo n’iyasabaga ko Trump yeguzwa.

Ibi byatunguranye cyane kuko Musk yari umwe mu baterankunga bakomeye ba Trump mu matora ya 2024, ndetse akamwitirirwa nk’”ukuboko kwe kw’iburyo.”

Steve Bannon wahoze ari umujyanama wa Trump yasabye ko Musk yirukanwa muri Amerika kubera inkomoko ye yo muri Afurika y’Epfo.

Ku rundi ruhande, Visi Perezida JD Vance yatangaje ko yizeye ko “Musk azagaruka mu murongo”, nubwo byaba bigoye .

Abenshi mu ba-repubulikani barasaba ko bombi ko bababarirana, mu gihe abademokarate bo babikurikiranira hafi bifuza ko umuriro ukomeza kwaka.

Ibi byabaye nyuma y’aho Musk yeguye ku mwanya yari afite muri Minisiteri y’ubushobozi bwa Leta (Doge), nyuma y’iminsi 129 gusa.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *