FootballHomeSports

Eddy Howe wa Newcastle yabeshyuje ibyavugwaga ko yaba yarahigitswe na Thomas Tuchel ku mwanya wo gutoza Ubwongereza

umwongereza Eddy Howe usanzwe utoza ikipe ya Newcastle yatangaje ko atigeze na rimwe akoreshwa ikazamini icyari cyo cyose yaba ibazwa ryo mu biganiro cyangwa ikizamini cyanditse cy’akazi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’ubwongereza ku bijyanye no kuba yatoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza iherutse guhabwa gutozwa n’umudage Thomas tuchel .

Aya makuru yuko Eddy Howe yaba yari mubahigitswe na Tuchel yatangiye gucicikana ku wa gatatu,ubwo Umudage Thomas Tuchel yerekanwaga ku mugaragaro nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza .

Ndetse ibi byenyegezwa n’ijambo ry’ umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’ubwongereza witwa Mark Bullingham yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Wembley naryo ryabaye inkomyi ya byose aho yavuze ko Tuchel ahigitse abatoza barenga 10 bahatinirwaga kuri uyu mwanya ngo ndetse harimo n’abatoza bakomoka mu bwongereza ndetse bamwe batoza amakipe yo muri Premier league .

ibi rero byahitaga bigira Eddy Howe umukandida mwiza muri uyu mwanya wo kuba yarakubiswe inshuro na Thomas Tuchel .

kuri uyu wa gatanu ubwo Howe yarimo aganira n’ikinyamakuru Daily Mail , yatangaje ko atigeze na rimwe asabwa kujya mu bahatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza izwi nk ‘intare eshatu .

Howe yanahamije ko akomeje gushyira umutima n’imbaraga ze mu gutoza ikipe ya newcastle united akaba ari no gutegura umukino wa shampiyona iyi ikipe ifite kwakiramo ikipe ya Brighton and hove albion kuri stade yitwa Saint James park kuri uyu wa gatandatu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *