Mu irushanwa ryabaga ku nshuro ya 5 ry’imikino ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba [EAPCCO Games ] amakipe y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu n’imidali 32 irimo 10 ya zahabu, 8 ya silver na 14 ya bronze.
Ni irushanwa ryaberaga Addis Abbeba, mu murwa mukuru wa Ethiopia, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi, aho ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) yegukanye ku nshuro ya kane zikurikiranya umudali wa zahabu, imaze gutsinda ikipe yo muri Ethiopia ibitego 40-22.
Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO, akina imikino itandukanye, aho kuri iyi nshuro habaye imikino 6, ari yo; isiganwa ku maguru, iteramakofe, Darts, Handball, kumasha n’umukino njyarugamba wa Taekwondo.
Imidali ya zahabu kandi yegukanywe n’u Rwanda mu mukino njyarugamba wa Taekwondo no kumasha (shooting), ari nayo mikino uko ari itatu gusa wongeyeho Handball, amakipe ya Polisi y’u Rwanda yari ifitemo amakipe, ibasha kwegukana umwanya wa kabiri muri rusange, nyuma ya Ethiopia yari ifitemo amakipe atandatu.