Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira : Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatatu , mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye ndetse baha icyubahiro Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana .
Mbere yo gutangira uyu umuhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, abawitabiriye bafashe umwanya wo kumwibuka no kuzirikana ubutwari bwamuranze ataratabaruka.
Daily box news
“Igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.”
Perezida Kagame
Mu ijambo ryuje akababaro kenshi Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose.
aho yagize ati “Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”
Perezida Kagame yanavuze ko kandi ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo.
Ati : “Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera . Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.”
Avuga ku mateka ye , Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe kinini aziranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera kuko bamenyanye mu myaka ya za mirongo irindwi.
Ati “Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.
“Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.”
Mu bandi batanze ubuhamya kuri iyi nzu y’ibitabo ihiye harimo Col (Rtd) Kamili Karege, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yavuze ku mateka y’umuvandimwe we kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu kugeza yitabye Imana. Amb Col (Rtd) Dr Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi.
Si abo gusa kuko Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Iki cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese afite uburenganzira ku bwiza bw’Igihugu nk’uko Amb Karemera yabiharaniye, tuzabikomeza.”
Uwacu kandi yanongeyeho ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Dr Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize bazawukomeza.
Ati “Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri Unity Club n’ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk’uyu ubwo tumuherekeza bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira mu mahoro.”
Misa yo gusengera no gusabira Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis, i Remera , aho Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ari we wayiyoboye ikaba yari yitabiriwe n’abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Karemera, inshuti n’abavandimwe, abayobozi mu nzego zitandukanye, abo bakoranye n’abandi.
Amb Col (Rtd) Dr Karemera wakoze imirimo mu nzego zitandukanye z’Igihugu yatabarutse tariki 11 Ukwakira 2024.Amb Col (Rtd) Dr Karemera yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w’abana batandatu.
Mu 1962 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere. Amb Col (Rtd) Dr Karemera asize abana 7 n’abuzukuru 4.


