
Lativiya na Rumaniya, nk’abanyamuryango ba NATO bafatanije na Ukraine, bavuze ko indege zitagira abapilote z’Uburusiya zarenze ikirere cyazo.
Rumaniya yavuze ko indege itagira abadereva y’Uburusiya yinjiye mu kirere cyayo mu bitero nijoro byambutse uruzi rwa Danube mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine mu rukerera rwo ku cyumweru, mu gihe Lativiya yavuze ko imwe muri izo drone yaguye mu burasirazuba bw’iki igihugu kuri uyu umunsi ,Mu gihe kwinjira mu kirere cya Lativiya bisa nkaho ari ibintu bidasanzwe, .
Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Rumaniya yavuze ko leta ya Bucharest [Umurwa mukuru wa Rumania] yohereje indege z’intambara zo mu bwoka bwa F-16 kugira ngo ikurikirane ikirere cyayo kandi ko hakomeje gushakishwa ibisigazwa by’intwaro biri ahantu hashobora kuba impanuka hafi y’umupaka. nubwo kugeza Nta makuru yagize ajya ahagaragara avuga ko hari abapfuye cyangwa ibyangiritse.
Leta ya Bucharest yamaganye byimazeyo ihohoterwa rishya ryazanywe n’ibitero bitemewe bya leta ya Moscou hagati aho, Perezida wa Lativiya, Edgars Rinkevics, yavuze ko indege itagira abapilote y’Abarusiya yaguye mu burasirazuba bw’akarere kayo.
Minisiteri y’ingabo yavuze ko drone yari yinjiye mu kirere cy’igihugu ivuye muri Biyeloruse maze igonze ibyari bikikije umujyi wa Rezekne,uyu akaba ari umujyi utuwe n’abantu bagera ku 25,000 uri nko mu birometero 55 mu burengerazuba bw’Uburusiya na kilometero 75 uvuye muri Biyelorusiya.
Rumaniya yemeje ko ibice by’indege zitagira abapilote zaguye ku butaka bwayo inshuro nyinshi kuva Uburusiya bwatangira kugaba igitero simusiga muri Ukraine muri Gashyantare 2022 , Rumaniya ifite umupaka wa kilometero 650 uyigabanya na Ukraine.
Mircea Geoana, umunyamabanga mukuru wungirije wa NATO ucyuye igihe akaba n’uwahoze ari umudipolomate mukuru wa Rumaniya, yavuze ko ihuriro ry’abasirikare ryamaganye Uburusiya bwarenze ikirere cya Rumaniya.
Uburusiya bwagabye ibitero nijoro mu mijyi yo muri Ukraine, byibasira ibyambu byayo bya Danube, biri muri metero magana abiri uvuye muri Rumaniya.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yamaganye kurenga ku kirere cy’ikirere cya Rumaniya na Lativiya, aho yabyise “kwambutsa byimazeyo ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’Uburusiya bigera no muri Ukraine”.