HomePolitics

DRC yatangaje ko yishimiye ibihano bya EU ku bayobozi bakuru muri M23 na RDF

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko yishimiye ibihano bishya Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafatiye bamwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 nabo mu gisirikare cy’u Rwanda .

Ku munsi wejo nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwemeje ko bamwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 ndetse n’abandi batatu bo mu gisirikare cy’u Rwanda wabafatiye ibihano birimo gufatira imitungo yabo iherereye ku mugabane no mu gace ka Schengen ndetse no kutongera gukandagira ku butaka bwa bimwe mu bihugu bibarizwa muri uyu muryango .

Mu itangazo rigenwe itangazamakuru leta ya DRC yashyize ahagaragara kuri uyu munsi wo ku wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025 , iyi guverinoma yavuze yishimiye ko ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda ku rwego mpuzamahanga byerekana imyumvire y’amahanga ku bijyanye nuko u Rwanda rwaba rufite uruhare mu kibazo cy’umutekano muke muri DRC .

Aho rigira riti : ” Guverinoma ya Kongo yishimiye ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafatiye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , Mine , Gas na Peteroli , bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda ndetse naba M23 kuko bigize intambwe ya mbere yo kurwanya isahurwa rikorwa n’u Rwanda ku mabuye y’agaciro yacu . ” Nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma ya DRC .

Ku munsi wejo tariki ya 17 Werurwe , Ubumwe bw’Uburayi nibwo bwatangaje ko bwafatiye ibihano bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igisirikare cy’u Rwanda ndetse nabo mu mutwe wa M23 kubera uruhare bagira mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo .

Ibi bihano byatangajwe ku munsi wejo byafatiwe abarimo Ruki Karusisi wigeze kuyoboraho umutwe w’ingabo zidasanzwe muri RDF [ Special Force] , Eugene Nkubito , Muhizi Pascal ndetse Francis Kamanzi uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , Gas , Mine na Peteroli .

Kuruhande rwa M23 , abarimo Bertrand Bisimwa uyubora uyu mutwe we wari unasanzwe yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye , Jean Bahati Musanga umaze iminsi agizwe na guverineri w’intara y’Amajyaruguru n’umutwe wa M23 , Desire Rukomera usanzwe ushinzwe ibikorwa by’uyu mutwe na Jean Bosco Nzabonimpa ushinzwe ibijyanye n’icungamutungo muri uyu mutwe nibo bafatiwe ibihano .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *