DRC yashyizeho miliyoni 5 z’amadolari ku uzatanga amakuru yo guta muri yombi abarimo Cornielle Nangaa
Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko yashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uwo ari wese uzajyira uruhare mu itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 bayobowe na Cornielle Nangaa Yobeleu .
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutera ya DRC ku munsi wejo tariki ya 7 Werurwe 2025 , Leta ya Kongo yemeje ko hashyizweho igihembo kingana n’akayobo k’amafaranga angana na Miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu watanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’umutwe wa M23 leta ya Kongo ishinja guhungabanya umutekano w’iki gihugu .
Mu iri tangazo , leta ya Kongo yumvikana ivuga ko miliyoni eshanu zizahabwa uzatanga amakuru ayo ari yose aganisha ku itabwa muri yombi ry’abarimo Corneille Nangaa , Bertrand Bisimwa ndetse na Sultan Makenga nkuko byanemejwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Kongo .
Byongeyeho kandi , iyi nyandiko ikomeza ivuga hanashyizweho andi mafaranga asaga miliyoni enye z’amadolari ku muntu wese wagira uruhare mu guta muri yombi ibyitso byabo bivugwaho ko ariho bahungiye byumwihariko abarimo Perrot Luwara na Irenge Baelenge .
Ku wa gatanu , tariki ya 5 Gashyantare muri uyu mwaka nibwo urukiko rwa gisirikare rwa Kongo rwashyize hanze icyemezo cyo guta muri yombi Cornielle Nangaa usanzwe ari umukuru w’ihuriro rya Alliance Flevure de Congo [ AFC /M23 ] gusa mu iburanishwa riheruka kubera mu rukiko rukuru rwa gisirikare rw’iki gihugu rusanzwe ruburanisha ibyaha by’intambara n’ibindi bibishamikiyeho ryemeje ko aba byobozi b’uyu mutwe barimo na Nangaa bagomba kutakirwa urwo gupfa .