DRC yashinje u Rwanda guhonyora nkana agahenge ko guhagarika imirwano
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashinje u Rwanda gukomeza guhonyora nkana gahunda yashyizweho igamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi yabitangaje mu buhamya yatanze mu magambo ye ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Aho yagize ati: “Hagati aho, u Rwanda na M23 bakomeje guhungabanya gahunda zo guhagarika imirwano ndetse ibi bijyana no kwiraza inyanza mu bijyanye gushyira mu bikorwa inshingano iyo ari yo yose iganisha ku mahoro .
“Ni ngombwa ko iyi nama ikomeza gukangurira iki gihugu mu gushyigikira inzira ya Luanda kandi igasaba impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje.” umuyobozi wa diplomasi ya congo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yongeyeho ko usibye iyi nyandiko, raporo z’impuguke zashyizweho n’iyi nama nazo zemeje ko ibi ari ukototera guikabije k’ubusugire bwa DRC.
Aho yagize ati : “Mu byukuri, ingabo zirenga 4000 gisirikare cy’u Rwanda, bari ku butaka bwacu mu buryo butemewe n’amategeko, bari no kuyobora ibitero bimwe na bimwe bya M23.”
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa diplomasi ya Kongo, ngo ibi bikorwa byakozwe na leta ya Kigali byagize ingaruka mbi, harimo n’ubwicanyi bwabereye i Kishishe ku ya 29 Ugushyingo ndetse no guturika kw’igisasu mu nkambi y’abantu bimuwe mu Mugunga, bituma hapfa abaturage nibura 35 muri Gicurasi umwaka ushize.
Izindi nkuru wasoma
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Thérèse Kayikwamba yibukije kandi ko iryo hohoterwa ryatumye abantu benshi bimurwa ,
Aho yongeyeho ati : “Abantu 3 kuri 4 bimuwe mu byabo muri DRC muri uyu mwaka bifitanye isano n’amakimbirane afitanye isano n’u Rwanda na M23, bikaba byongera ikibazo gikomeye cyo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu”
Minisitiri Kayikwamba yanavuze ko imvugo y’u Rwanda atari yo isobanura aho ihagaze ahubwo ko ari ibikorwa byayo.
Kugira ngo iyi ntambara irangire, umuyobozi wa diplomasi ya Kongo, yashimangiye ko DRC yiyemeje kwiyemeza inzira ya Luanda iyobowe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco.
Yakomeje yicuza agira ati: “Ni muri urwo rwego, DRC yiyemeje guca intege FDLR nk’uko biteganijwe mu gitekerezo cy’ibikorwa byemejwe ku ya 25 Ugushyingo i Luanda. Muri icyo gitekerezo u Rwanda rwiyemeje gukura ingabo zabwo ku butaka bwa Kongo” ko Kigali ari hafi kubangamira iyi gahunda y’amahoro.
Abayobozi ku ruhande rwa DR Congo n’abasesenguzi batandukanye bemeza ko iyo ngingo ireba u Rwanda ari ukuvana ingabo zarwo muri DR Congo bigoye ko izakurikizwa mugihe hakiri indi mitwe yitwara gisirikare ikidegembya muri kariya gace kandi hanarimo ibangamiye umutekano w’u Rwanda bidasubirwaho nka FDLR u Rwanda ruvuga ko igizwe n’abasize baruhekuye mu 1994 bagahungirayo.
Ingaruka z’aya makimbirane ni nyinshi ku buzima bw’abaturage basanzwe, ubu bafite ikizere gusa mu muhate w’amahoro wa Luanda ngo bongere kubona amahoro.