Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ko ntacyo kakoze ngo gahagarike ihohoterwa rikorwa na M23 n’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo .
Ibi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabitangeje ubwo ku munsi wejo ku wa gatatu, tariki ya 16 Mata yari mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Mu ijambo rye, Kayikwamba Wagner yemeje ko we ubwe yikoreye igenzura asanga nyuma y’amezi arenga abiri hafashwe icyemezo 2773, cyagombaga guhagarika ihohoterwa we yemeza ko rikorwa n’u Rwanda na M23 ribera muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, nta cyakozwe .
Minisitiri Kayikwamba yagize ati: “Iminsi 54 irashize kuva icyemezo 2773 cyafatwa, ariko nta cyahindutse”.
Kayikwamba Wagner yanerekanye ko hakomeje kubaho ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu , ibi bigakorwa n’ingabo z’u Rwanda na M23 nubwo hemejwe icyemezo cy’inama y’umutekano 2773 cyari kigamije guhagarika iryo hohoterwa.
Uyu muyobozi kandi yanashimangiye ko hakomeje kubaho ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo kwica, kwinjiza abasivili mu gisirikare ku gahato, gushimuta, ndetse n’ibitero byibasira abaturage .