DRC yasabye ko hashingirwa ku masezerano ya Addis Ababa hagafatirwa ibihano u Rwanda
Urwego rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rushinzwe kugenzura amasezerano ya Addis Ababa rwasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano bikomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’igitero ruvuga ko rwagabye mu burasirazuba bwa DRC .
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizweho umukono na Prof . Ntumba Lwamba usanzwe ari umuyobozi w’uru rwego ryashizwe hanze ku wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare , rivuga ko igihe kigeze cyo kureka kwamagana ibikorwa bidahwitse by’u Rwanda kuri DRC mu buryo bw’amagambo gutyo gusa ahubwo ko hakwiye gufatwa ibihano bikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga kubwo icyo yise ubushotoranyi mpuzamahanga bwarwo .
Iri tangazo rigaragaza ko u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano bikakaye ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyekomuntu rumaze iminsi rukorera ku butaka bwa Kongo guhera tariki ya 26 Mutarama kugeza kuya 30 Mutarama byumwihariko mu mujyi wa Goma .
Muri iyi nyandiko kandi prof . Ntumba yamaganye ubwicanyi avuga ko bwakozwe n’umutwe wa M23 leta ya Kongo ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda birimo kwangiza imiyobora y’amazi n’amashanyarazi , gutera ibisasu ku bitaro no mu nkambi z’abantu bakuwe mu byabo n’intambara .
Uyu muyobozi kandi ashinja u Rwanda kwirengagiza  no kurenga ku masezerano yose y’ibihugu byo mu karere byumwihariko amasezerano ya Addis Abeba asaba ibihugu binyamuryango kubahiriza ubusugire bw’akarere no kutivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu bituranye .
Uru rwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana iby’aya masezerano  kandi rusaba ubwitange bw’abashinzwe iyubahirizwa ry’aya masezerano kugira ngo haboneke inama zihutirwa z’inzego bireba kugirango hafatirwe ibihano u Rwanda byumwihariko mu nama ya kabiri y’ibihugu biri muri EAC, ECCAS, ICGLR , SADC ndetse n’iy’umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU).