Watch Loading...
HomePolitics

DRC yasabiye u Rwanda guhabwa ibihano bikomeye

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yemeje ibikubiye muri raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye (UN) yerekanye ko u Rwanda rugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse anasaba ko rwafatirwa ibihano mu maguro mashya .

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa gatanu, tariki ya 10 Mutarama i Kinshasa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie wo muri RDC, yatangaje ko raporo y’itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye ryo ku ya 27 Ukuboza 2024, yashyizwe ahagaragara,  yemeje ndetse inashinja ibirego byo guhonyora amategeko mpuzamahanga birimo kurengera ubusugire bwa DRC byose bikorwa  n’u Rwanda.  

Iyo ukomeje ugasoma iri tangazo kandi bigaragara ko isabira ibihano byihanukiriye kuri iki gihugu cy’u Rwanda Leta ya DRC yo yise ko ari icy’abagizi ba nabi. Ntabwo iri tangazo ryemeza gusa  ibitero byateje umutekano muke no kubura ubutabazi yabaye mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo inashimangira n’umyanya wa guverinoma ya Kongo mu kwemeza uruhare rutaziguye rw’u Rwanda mu guhungabanya umutekano mu karere, nk’uko iri tangazo rigenewe abanyamakuru ribigaragaza.

Aho rigira riti ; “Raporo ya UN yerekana ko ingabo z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ziri  ku butaka bwa Kongo mu buryo butemewe n’amategeko , ndetse zigafatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ushinzwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abasivili barenga 650, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuvana abantu mu byabo ,gushyiraho ubuyobozi bw’uduce tw’igihugu bagiye bafata mu buryo bubangikanye n’amategeko, ndetse no gusahura buri gihe umutungo kamere wa Kongo. ” nkuko iri tangazo ribyerekana .

DRC irahamagarira abafatanyabikorwa mpuzamahanga bayo bose barimo abagize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, ndetse n’abagize akanama k’umuryango w’afurika yunze ubumwe , kugira uruhare mu guhangana n’iri terabwoba rikomeje  kwangiza byinshi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *