HomePolitics

DRC yasabiye ibihano bikomeye abayobozi ba RDF na M23

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye umuryango w’abibumbye gufatira umutwe wa M23 n’igisirikare cy’u Rwanda ibihano bikakaye nyuma yuko bakomeje kuvunira ibiti mu matwi mu kubahiriza bijyanye no gishyira hasi intwaro ndetse bakanavana abasirikare mu babo mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Mu ibaruwa yo ku ya 17 Ukuboza 2024, yandikiwe akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, witwa Thérèse Kayikwamba, yasabye ko RDF n’umutwe wa M23 bafatirwa ibihano bikomeye  anongeraho hakongerwa igihe cy’ubutumwa bw’ingabo za MONUSCO bugamije kurinda abaturage. no kubungabunga amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Aho Leta ya Kinshasa  yahaye iyi baruwa umutwe ugira uti : ‘ Igihe cyo kuvuga kirarangiye. Harakenewe ibikorwa bifatika. ”

Muri iyi baruwa, DRC yumvikana yamagana imyifatire idakwiye y’u Rwanda, ikomeza gutuma amasezerano y’amahoro adashyirwaho umukono ahubwo bisa nkaho u Rwanda rwishimiye ko habaho  imishyikirano itaziguye hagati ya DRC n’inyeshyamba za M23 kandi ibyo bidashoboka kuko nta gihugu na kimwe cyatinyuka kujya ku meza y’ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba.

 Ibi bikorwa bya Leta ya Kigali byose  nk’uko bigaragara muri iyo baruwa, DRC yemeza ko bibangamira intambwe imaze guterwa muri gahunda y’inzira ya Luanda, cyane cyane ihagarikwa ry’imirwano ryashyizweho muri Kanama, n’uburyo bwa Ad Hoc Verification Mechanism bwatangiriye i Goma mu Gushyingo, ndetse n’amasezerano yo guca intege ingabo z’u Rwanda n’irimburwa rya burundu ry’umutwe wa FDLR yashyizweho umukono ku ya 25 Ugushyingo.

DRC irashinja umutwe wa M23, yo yemeza ko ushyigikiwe na leta ya Kigali, kuba yararenze ku mategeko mpuzamahanga n’ubutabazi ndetse n’ibitero byagabwe ku birindiro by’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu zizwi nka Blue Helmets Troops [ Impamvu zitwa zitwa gutyo nuko ingabo ziba ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye ubwo ari bwose hirya no hino ku isi zigomba kuba zambaye ingofero cyangwa kasike zizirinda amasasu ziri ibara ry’ubururu nk’impuzankano mpuzamahanga  y’izi ngabo ; akaba ariyo mpamvu zitwa Blue Helmets Troops]

Ibi bitero rero by’umutwe wa M23 kuri izi ngabo z’umuryango w’abibumbye ngo byatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo , ndetse umubare w’abasivili  bicwa ukomeza gutumbagira by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu.

Iyi baruwa ikomeza ishimangira ko mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo  cy’umutekano muke n’intambara gikomeza kwiyongera, DRC irahamagarira akanama gashinzwe umutekano gufatira ibihano mpuzamahanga  abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda  [RDF]  n’abo mu mutwe w’inyeshyamba za M23 birimo no kubashyiriraho impapuro zibata muri yombi ikanasaba kandi gukomeza gushyigikira mu buryo bw’ikoresho ndetse no kungerera ingabo  ubutumwa bwa MONUSCO ifite inshingano zo gukurikirana no kurwanya yivuye inyuma ihohoterwa ryambukiranya imipaka DRC ivuga ko rikorwa n‘u Rwanda no kurengera abaturage muri rusange.

Leta ye DRC kandi isoza imenyesha aka kanama ko ibabajwe nuko inama yagombaga guhuza abakuru b’ibi bihugu muri Angola itabaye ndetse ikavuga impamvu nyamukuru itabaye ari ukubera icyo yavuze ko ari amananiza ashyirwaho na Leta y’u Rwanda  .

Ibyo impande zombi zishinjanya

Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha  ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo  ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.    

Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.

DAILY REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *