HomePolitics

DRC yahagaritse ubufatanye bwose ifitanye na USA kubera politike nshya ya Trump

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ihagaritse, amasezerano yose n’indi mikoranire  yose ifite aho ihuriye n’inyungu cyangwa ibyifuzo  bya Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera Politike nshya ya Donald  J.Trump .

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Kongo, ryatangajwe ku mugoroba wo ku munsi wejo wa mbere tariki ya 7 Mata 2025.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Tina Salama, umuvugizi wa Perezida , ritangira ryemeza ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yishimiye umubano ukomeye kandi urambye w’ubufatanye n’ubucuti hagati y’Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Rinakomeza rivuga ko ku cyifuzo cyumvikanyweho cyo kongera ubufatanye bufatika hagati y’ubuyobozi bwombi ,  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yo iraguma mu buryo bwayo  bwuko habaho uburyo bwo kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bushya bw’Amerika, kandi ibyo, binyuze mu nzira zisanzwe kandi zemewe .

Kurundi ruhande ariko muri iri tangazo leta ya Kinshasa yategetse ko amasezerano ayo ari yo yose, icyifuzo cy’imikoranire  cyakozwe cyangwa kiri gukorwa hagati yayo n’ibigo by’Abanyamerika, sosiyete cyangwa ibigo by’inzobere muri uru rwego, cyane cyane amasezerano n’ikigo Earhart Turner LLC bihita bihagarara kubera politike nshya iherutse gushyirwaho na Donald Trump yo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjizwa biturutse hanze yayo .

Iki cyemezo gifashwe na Leta ya Kongo nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Donald Trump atangaje ko ashyiriyeho DRC imisoro ingana na 11% ku bicuruzwa byinjirimo muri iki gihugu biturutse I Kinshasa .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *