DRC: Wazalendo na M23 bongeye gukozanyaho bikomeye

Indi mirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 na Wazalendo yongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byumwihariko mu duce twa Tongo na Bambo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse bamwe mu baturage bakaba baheze mu mazu yabo kubera umutekano muke .

Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko abaturage batuye mu midugudu ya Kabizo ,Butare na Bundabi batakiri kujya mu mirima yabo kubera icyoba cyo kuba baburira ubuzima muri iyi mirwano ikomeje guhanganisha imitwe yombi .

Aba baturage kandi si ukujya mu bikorwa by’ubuhinzi gusa babujijwe ahubwo banahagarikiwe kujya mu bindi bikorwa bibyara inyungu birimo kurema amasoko , kujya kwiga ku bana ndetse no kujya mu bundi bushabitsi bubyara inyungu kubera icyoba gihari cyo kuba bakwibwa cyangwa bakicwa .

Ku ruhande rw’abareberera iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu , imiryango itandukanye irimo Umuryango w’abaganga batagira umupaka , Croix Rouge ndetse n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR ] ikorera muri Kongo yatangaje ko kubera ikibazo cy’umutekano muke ibijyanye no kugeza ubufasha ku babukeneye batuye muri ibi bice bitagishoboka kubera urusaku rw’intwaro rukomeje kuhumvikana byumwihariko mu duce twa Kishishe na Kirumba .

Uyu mutekano muke kandi muri tuno duce wadutse mu gihe hadateye kabiri , n’ubundi humvikanye inkuru y’ubusahuzi bukorwa n’amabandi yitwaje intwaro ,nkaho mu cyumweru gishize aba bajura baherutse gucucura bamwe mu bacuruzi baho ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 500 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *