Indi mirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba FARDC bafatanije na Wazalendo bahangana na M23 yakomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse isiga ingabo za Kongo zigaruriye imijyi irenga icumi .
Nubwo i Doha mu gihugu cya Qatar hari kubera ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe w’inyeshyamba za M23, guhera ku munsi wejo indi mirwano ikomeye yongeye guhuza ihuriro rya FARDC na Wazalendo ndetse n’umutwe wa M23 mu ntara za Kivu zombi .
Amakuru aturuka muri kariya gace yemeza ko ubwo iyi mirwano yageraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu duce twa Lemera muri Kalehe , umutwe wa Wazalendo wabashije kwigarurira imigi igera ku icumi harimo ahitwa Shanje ,Bushaku ya mbere n’iya kabiri ndetse Nyawaronga .
Ibi bije bikurikira andi makuru yacicikanye mu cyumweru gishize yemezaga ko mu majyaruguru ya Kivu byumwihariko mu gace ka Lubero uyu mutwe wa Wazalendo ugenerwa byose nkenerwa na Kongo utangaje ko wabohoye utundi duce dusaga turindwi two muri Lubero twari mu maboko ya M23 .
Gusa ku munsi wo ku wa kane uyu mutwe wa M23 washyize hanze itangazo ryamaganaga ibikorwa bya FARDC n’indi mitwe bafatanya bihonyora igihe cy’agahenge kameranijweho n’impande zombi birimo n’ibi bitero idasiba kugabwaho .
Icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa cyatangiye ku munsi wo ku wa kane tariki ya 10 Mata , aho cyitezweho gufatirwamo izindi ngamba ziganisha ku mahora arambye mu burasirazuba bwa Kongo .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?