DRC : UNICEF yashinje M23  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryagaragarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku ya 11 Mata 2025 i Geneve mu Busuwisi ko umwana umwe w’Umunyekongo afatwa ku ngufu buri minota 30 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Umuvugizi wa UNICEF, James Elder, yatangaje kandi ko ibyaha bigera ku 10,000 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abana byabaruwe hagati y’ukwezi ka Mutarama na Gashyantare 2025, aho abana bato cyane bangana na 35 kugeza 45% by’abahohotewe.

Uyu muyobozi kandi yemeje ko Iki kibazo cyafashe urundi rwego  mu ntangiriro z’uyu mwaka  ubwo umutwe w’inyeshyamba za M23  zagabaga igitero gikomeye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo zikanigarurira imijyi ya Bukavu na Goma .

Uyu muvugizi yanashimangiye iyi mibare ari iy’agateganyo ndetse ko imibare nyayo ishobora kuba myinshi cyane kubera ko hari amakuru adatangazwa kubera ubwoba bwo guhanwa, ndetse n’umutekano muke uhoraho.

UNICEF kandi yanerekanye ko muri kariya gace kubona serivisi z’ubuvuzi, n’ubufasha mu by’amategeko ari ingorabihizi  ndetse ibi binagira uruhare runini mu gukwirakwiza virusi itera SIDA mu bana bato .

Mu guhangana n’iki kibazo mu buryo bwihutirwa, UNICEF iraburira isi ko hari icyuho gikomeye cy’inkunga ndetse ko biramutse nta gisubizo cyihuse cyibonetse, abana basaga 250,000 bashobora gutakaza uburyo bwo kubona serivisi zo kubarinda mu byumweru 12 biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *