DRC : umutwe wa Mai-Mai ukomeje kwinjiza abana bato mu gisirikare
Ku munsi wejo wa kane, tariki ya 12 Ukuboza Sosiyete sivile ikorera i Mambasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatanze impuruza z’abana bari kwinjizwa ku gahato mu bikorwa by’inyeshyamba z’aba Mai-Mai , Bangole na Bakaheku zikorera mu duce twa Mambasa ho muri Teretwari ya Ituri.
Bwana Mungeni Imrani usanzwe uhagarariye sosiyete sivile ikorera muri kariya gace yabwiye Radio y’umuryango w’abibumbye ko uyu mutwe w’inyeshyamba z’aba Mai Mai wo wonyine ko winjize ku gahato byibuze abana batanu mu gisirikare ku munsi .
Imrani yamaganye ibyo bikorwa, avuga ko ari agasuzuguro k’inyeshyamba ku gihugu, kandi ahamagarira abayobozi babifitemo uruhare gufata ingamba zihutirwa zo gukiza ejo hazaza h’abo bana b’inzirakarengane kandi batagira kirengera.
Aho yagize ati : “Ibi ni bintu bimaze guteza inkeke mu baturage, kandi gishobora kurushaho guteza ibibazo ku baturage bo muri aka gace ka Mambasa, kandi kikanabangamira gahunda y’uburezi y’abo bana baba bajyanwe mu bikorwa bya gisirikare ku gahato ndetse batujuje n’imyaka .
“ Nka sosiyete sivile ,turahamagarira ingabo za Leta [ FARDC] guhagurukira izi nyeshyamba bakazimishaho urufaya rw’amasasu ndetse banahashya byimazeyo aba barwanyi kugeza igihe abo bana batwawe bunyago bazasubiye mu imiryango yabo ibemerera gukomeza amashuri. “
Kurundi ruhande , umuvugizi w’ingabo muri Ituri yasezeranije itangazamakuru ryo muri kirya gihugu kugira icyo atangaza kuri iki kibazo vuba aha ubwo yari abibajijwe ku murongo wa telefone.
Umutwe w’inyeshyamba z’aba Mai-Mai bisobanura ihuriro ry’amoko menshi y’imitwe yitwara gisirikare ishingiye ku baturage ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yashyizweho kugira ngo urinde abaturage ndetse n’ubutaka bwabo no kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro.
Imyishi muri iyi mitwe yashizweho kugirango irwanye bimwe bitero by’ingabo bita iz’u Rwanda ngo ziherereye muri kiriya gihugu ndetse n’umutwe wa M23 nkuko byemezwa n’abayihagarariye.