DRC : Umutwe wa M23 wongeye gusakirana na Wazalendo i Nyangezi
Kuva ku gicamunsi cyo ku ya 22 Werurwe 2025, abarwanyi b’umutwe wa gisirikare wa M23 bari kurasana n’itsinda ry’ingabo z’umutwe wa Wazalendo mu nkengero za Businga, mu gace ka Walungu, i Nyangezi, muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru agera kuri Daily Box abitangaza ngo iyi mirwano yatangiye ahagana mu ma saa yine z’ijoro hagati ya Wazalendo n’indi mitwe bifatanije barwana na M23.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru ,actualite cyandikirwa muri kiriya gihugu bemeje ko kuva mu ma saa yine z’ijoro i Nyangezi, byumwihariko mu misozi ya Kamina, hafi ya Businga, no mudugudu witwa Namurambira hatangiye kumvikana urusaku rw’amasusu .
Umwe mu baharanira inyungu za sosiyete sivile ukomoka i Nyangezi, nawe yemeje ko iyi mirwano mishya ikomeje hagati ya M23 na Wazalendo hafi ya Businga ngo ndetse bigaragara ko Wazalendo n’imitwe bafanije bari gushaka gufata ikigo cya gisirikare cya Munya.
Iyi mirwano ije ikurikira indi iherutse gushyamiranisha uyu mutwe wa Wazalendo unaterwa inkunga na leta ya DRC na M23 nanone i Nyangezi.
Ku tariki ya 17 Werurwe 2025, indi mirwano yabereye mu midugudu myinshi, harimo Mulende, Ngali, yerekeza i Toyota, kugera Nyakabongola n’ahandi.
Iyi mirwano kandi yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu kuko umuhanda wahuzaga tumwe mu duce twa Kamanyola, Nyangezi, Nyantende, Kasihe, kugeza Panzi, ndetse no mu mujyi wa Bukavu wafunzwe .