DRC : umutwe wa M23 na Wazalendo bongeye gukozanyaho muri Kirundu
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe , umutwe wa M23 wabyukiye mu mirwano ikaze yari iwuhanganishijemo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na wazalendo mu gace kirundu muri teretwari ya Banabangi nko mu birometero 10 uvuye ku muri Walikale, ku muhanda wa Mubi-Kisangani.
Nk’uko abatuye ikigo cya Walikale babitangaza ngo guturika kw’intwaro ziremereye kandi zoroheje byumvikanye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri muri uyu mudugudu wa Kirundu.
Amakuru Daily box Ikesha radiyo y’umuryango w’abibumbye ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yemeza ko umutekano ukomeje kuba mubi muri Walikale nyuma yahoo umutwe wa M23 utangaje ko wahigaruriye .
Kuri ubu Ibintu bikomeje kuba bibi muri Kirundu nyuma y’iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira imidugudu ihakikije .
Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye ku munsi wejo nayo yahuzaga hagati y’inyeshyamba za M23 / AFC n’abarwanyi ba Wazalendo mu midugudu ya Shabunda na Mutakato, mu birometero 27 mu burasirazuba bwa Masisi.
Nyuma y’iminsi hafi itandatu inyeshyamba za M23 zigaruriye ikigo cya Walikale, ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza bisa nk’ibigoye kongera kuhakomereza nk’ibisanzwe nk’uko sosiyete sivile ibitangaza ngo kuko uyu mujyi wimutsemo abaturage barenga 50% by’abari bawutuye bahunga urusaku rw’amasasu.