HomePolitics

DRC: umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu urashinja abo uvuga ko ari Ingabo z’u Rwanda na M23 kwica abasivile

Raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu [HRW] irashinja igisirikare cy’u Rwanda n’inyeshyamba za M23 kumisha ibisasu nta kurobanura mu nkambi z’impunzi n’ahandi hantu hatuwe cyane hafi y’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo muri uyu mwaka wa 2024.

Iyi raporo ivuga ko mu kwa mbere k’uyu mwaka ingabo z’u Rwanda – RDF n’umutwe wa M23 basatiriye umujyi wa Sake, uri mu birometero 25 mu burengerazuba bwa Goma, bagafunga imihanda y’ingenzi igana muri uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Gatanu kandi irashinja igisirikare cya Kongo – FARDC n’imitwe ifatanya nacyo gushyira abavanywe mu byabo mu kaga, gishyira ibibunda bya rutura hafi y’inkambi.

Umuryango HRW muri raporo yawo, uvuga ko impande zombi zihanganye zishe zikanasambanya ku gahato abasivili bo mu nkambi, zitambamira itangwa ry’imfashanyo, zikora n’andi mabi menshi.Ikavuga ko kuva ubwo, inyeshyamba za M23 zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda zakomeje kwagura ibice zigenzura mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Clémentine de Montjoye, umushakashatsi mukuru ushinzwe akarere k’Afurika muri uyu muryango yagize ati:“Ubwo intambara hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo hamwe n’imitwe ifatanya nazo yasatiraga umujyi wa Goma, abatuye ako karere ndetse n’abavanywe mu byabo bagera ku gice cya miliyoni bahise bajya mu byago byo guhezwa mu cyeragati n’imirwano ndetse bimwa imfashanyo y’ubutabazi. U Rwanda na Kongo bigomba guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro, bikubahiriza amategeko agenga intambara, kandi bikemerera imfashanyo y’ubutabazi gutambuka nta nkomyi.”

Raporo irarondora inkambi n’ahantu hatandukanye, uyu muryango uvuga ko abashakashatsi bawo basuye, hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwa Karindwi muri uyu mwaka wa 2024, bakaganira n’abatangabuhamya barokotse ayo mabi, barimo n’abafashwe ku ngufu.

Mu ho HRW ivuga ko abashakashatsi bayo bageze harimo ingambi z’abavanywe mu byabo za Bulengo, Bushagara, Kanyarucinya, Lushagala, Mugunga (bakunze kwita “8ème CEPAC”), ndetse na Shabindu-Kashaka hafi ya Goma.Aho hose uyu muryango uvuga ko waganiriye n’abakorewe amabi bagera kuri 65, abatangabuhamya n’abayobozi b’inkambi. Mu babajijwe harimo abantu icyenda basambanyijwe ku gahato n’abandi batanu bafite amakuru yizewe kuri iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina.

Raporo ivuga kandi ko abashakashatsi ba Human Rights Watch baganiriye n’abantu 31 barimo abakora ibikorwa by’ubutabazi, abadipolomate, abakozi ba LONI, ndetse n’abasirikare.

Uyu muryango uvuga ko mu bushakashatsi bwawo wasuzumye ukanasesengura amafoto n’amashusho y’ahantu hagabwe ibitero, arimo ayashyizwe kuri interineti n’ayo abashashatsi ubwabo bohererejwe. Ayo arimo ay’ibisigazwa by’intwaro, ndetse n’ayafashwe n’ibyogajuru, agaragaza intera iri hagati y’aho ibisasu byarasirwaga n’aho inkambi zarashwe ziherereye.

Umuryango HRW uvuga ko wakoze ubushakashatsi ku bitero bitanu biboneka ko binyuranyije n’amategeko byagabwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse na M23 kuva mu kwa Mbere k’uyu mwaka. Muri ibyo bitero, uyu muryango uvuga ko ibisasu bya rutura byagiye bigwa mu nkambi cyangwa se mu duce dutuwe two hafi ya Goma.

Ibyo bitero uyu muryango uvuga ko harimo icyo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa Gatanu, aho ingabo z’u Rwanda cyangwa M23 barashe ibisasu bitatu byo mu bwoko bwa rokete mu nkambi z’impunzi hafi ya Goma.Ibyo raporo ya HRW ivuga ko byahitanye abasivili 17, barimo abana 15, bikomeretsa abagera kuri 35 mu nkambi y’ahazwi nka 8ème CEPAC.

Uyu muryango uvuga ko igisirikare cya Kongo cyashyize ibirindiro by’imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare hafi y’inkambi, bigashyira ubuzima bw’abasivili mu byago bitagakwiye.Umwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mugunga, aganira na HRW nyuma y’ibisasu byo kuya 3 y’ukwa Gatanu, yagize ati:

“Ntabwo tuzi icyo twakora, hagati yo kuguma hano cyangwa gusubira i muhira. Birasa nk’aho byose ari kimwe. Urupfu ruradukurikirana aho tujya hose.”

Raporo y’umuryango HRW ivuga ko abasirikare ba Kongo n’inyeshyamba bafatanya zibumbiye mu cyitwa Wazalendo, nabo bagiye bamisha urufaya rw’amasasu mu nkambi z’impunzi, bica banakomeretsa abasivili.

Uyu muryango kandi uranashinja ingabo za FARDC na Wazalendo gusambanya abagore ku gahato, barimo abo mu nkambi n’abandi babaga bagiye gushaka ibiribwa n’inkwi hafi aho. Mu nkambi ya Kanyarucinya, abo ngo bafungiye abantu mu myobo iri munsi y’ubutaka bagamije kubambura.

Kuri iki cyo gusambanya abagore ku gahato, raporo ya HRW ivuga ko abarwanyi ba M23 nabo basambanyije ku gahato abagore banyuraga mu turere izi nyeshyamba zigenzura bajya gushaka ibiribwa.

Uyu muryango uvuga ko mu kwa Munani k’uyu mwaka, umuryango w’abaganga batagira imipaka – MSF watangaje ko abagore bato barenga umwe mu 10 bo mu nkambi no hafi ya Goma bawubwiye ko basambanyijwe ku ngufu hagati y’ukwa 11 kwa 2023 n’ukwa Kane kwa 2024.

Uyu muryango ukavuga ko mu nkambi ubwaho umubare w’abasambanyijwe ku ngufu ubarirwa ku ijanisha rya 17 ku ijana.

Umuryango HRW uvuga ko ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa Cyenda woherereje ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Kongo – mu buryo bwa imeyili – iby’ibanze byavuye muri ubu bushakashatsi ngo bugire icyo bubivugaho, ariko nta gisubizo cyabwo wari wakabonye kugeza aho raporo y’ubushashatsi itangarijwe.

Uyu muryango urasaba LONI, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugumishaho no kwagura ibihano ku bayobozi bakuru ba M23, n’ab’indi mitwe yitwaje intwaro.

Urasabira ibihano kandi abategetsi bakuru bo muri Kongo, abo mu Rwanda, n’abo mu bindi bihugu bwo mu karere bagaragaraho uruhare cyangwa ubufatanyacyaha mu mabi yakozwe n’ingabo zabyo cyangwa se ayo baba baratangiye amabwiriza.

HRW ikanasaba LONI, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, na za guverinoma bireba kotsa igitutu impande zihanganye muri iyi ntambara, zikarekeraho guhonyora amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi.

Uyu muryango kandi urasaba ibihugu by’u Rwanda na Kongo gukora amaperereza no kuburanisha mu buryo buboneye abagize uruhare mu byaha byo mu ntambara, birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo HRW ikavuga ko byakorwa hanagenderwa ku ihame ry’uburyozwacyaha bw’uyoboye abandi.

Kugeza ubu, ntacyo impande zose zishinjwa ziravuga kuri iyo raporo nshya ya HRW. Igihe bazagira icyo batangaza tuzabibagezaho.

USHAKA GUSOMA RAPORO YOSE WAKANDA HANO : 👉🏿👉🏿👉🏿 Ibisasu nta Kurobanura mu Nkambi z’Impunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *