DRC : umuntu umwe yapfiriye mu mirwano yahuje Wazalendo na FARDC muri Ituri
Ku cyumweru, tariki ya 5 Mutarama, i Makumo mu gace ka Mambasa muri Teretwari ya Ituri, Umuntu umwe yitabye Imana abandi benshi bakomerekera mu mirwano yahuje abasirikare ba FARDC n’abantu bitwaje imbunda bavuga ko ari abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai n’aba Wazalendo.
Sosiyete sivile ya Mambasa yamaganiye kure iki kibazo kandi inahamagarira guverinoma kwambura intwaro aba Mai-Mai bose bakora amarorerwa mu izina rya Wazalendo.
umwe mu bagize ihuriro rya sosiyete sivile mu ifasi ya Mambasa witwa Mungeni Imurani, yabisobanuye Radio Okapi dukesha aya amakuru agira ati: “Iyi mirwano yahuje bamwe mu biyitirira umutwe wa Wazalendo bashaka kurwanya abasirikare ba FARDC. Ibi byari ubushotoranyi bukomeye ndetse ubu umubare w’abantu turi kubarura ko bahitanywe n’iki gitero ni umwe wishwe abandi barindwi barakomereka .”
Uyu muryango w’abenegihugu urasaba kandi ko aba barwanyi ba Mai-Mai bashoboye guhuza gahunda ya Demobilisation, Recovery Community and Stabilisation, nk’uko Mungeni Imurani yongeyeho:
“Imiryango itegamiye kuri leta yo ku butaka bwa Mambasa iramagana iki kibazo kandi irahamagarira guverinoma kwihutisha inzira yo kwambura intwaro , gusezererwa mu gisirikare , kugarurira abaturage umutuzo , ndetse ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Mambasa bigahagarikwa. hagamijwe kwimakaza amahoro n’iterambere muri aka gace . “
Umutwe w’inyeshyamba z’aba Mai-Mai bisobanura ihuriro ry’amoko menshi y’imitwe yitwara gisirikare ishingiye ku baturage ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yashyizweho kugira ngo urinde abaturage ndetse n’ubutaka bwabo no kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro.
Imyishi muri iyi mitwe yashizweho kugirango irwanye bimwe bitero by’ingabo bita iz’u Rwanda ngo ziherereye muri kiriya gihugu ndetse n’umutwe wa M23 nkuko byemezwa n’abayihagarariye.