DRC : Ukuri kutavuzwe ku rupfu rwa Maj Gen Peter Cirimwami

Zirikana gusoma ibi muri iyi nkuru icukumbuye

  • Ese Maj Gen Peter Cirimwami nta basirikare yari afite bamurinda ?
  • ese yaratunguwe cyangwa yabonaga ibimenyetso ?
  • ese amakuru avuga ko yaba yishwe n’abasirikare be yo yaba ashingiye kuki ? ,
  • Operasiyo yo kwica uyu musirikare yateguwe nande  kandi gute?
  • Urupfu rwe rurahindura iki ku ntambara ikomeje gushyamiranya impande zombi .

Byabanje gufatwa nk’ibihuha ubwo umuvugizi w’umutwe wa M23  mu bijyanye na politiki Laurence Kanyuka yatangazaga ko Maj Gen Peter Cirimwami yamaze kwicwa aguye ku rugamba ndetse benshi batungurwa n’iyi nkuru bibaza uburyo uyu mugabo yaba yapfuye kandi yari asanzwe afite ibirindiro I Goma na mbere yuko abarwanyi ba M23  bahagera   .

Gusa igihu n’urunturuntu rwose kuri aya makuru byakuweho ubwo ingabo za Kongo nyirizina zatangazaga ko Gen . Maj .Cirimwami atakiriho hari tariki ya 24 / Mutarama / 2025 .

Uyu mugabo yari umwe mu bari bazi neza aka kazi yakoreraga mu burasirazuba bwa Kongo bijyana nuko ari nako gace yavukiyemo ndetse inshuro nyinshi yakunze kwirengagizwa na leta ya Kinshasa gusa ubumenyi yari afite bigatuma amahitamo yo kumusimbuza agorana ku ngabo za Kongo .

Nubwo yari afite aka kamaro kose ntacyo byigeze bimufasha mu ntambara yari ahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 kubera ko abarwanyi b’uyu mutwe baje kumwivugana muri Operasiyo ya gisirikare byemezwa neza ko yari iteguwe mu buryo budasanzwe .

Ku munsi w’ijoro yapfiriyeho benshi bari bahari babanje kwibaza kuri videwo zari zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zerekana uyu mugabo ari ku urugamba arimo kuganira n’abasirikare be gusa bakemeza ko uwamubonaga ku isura yagaragara nk’ufite ubwoba ibi bitandukanye n’uburyo yari asanzwe agaragara imbere ya Camera ,aho yari umugabo wakundaga kugaragara nk’udafite ikibazo na kimwe ndetse benshi bavuga ko ari umugabo ufite gucunga neza ibyo aba arimo nk’undi musirikare wese ukomeye .

Icyo benshi uyu munsi barimo kwibaza ni uburyo umuyobozi nk’uyu akaba n’umusirikare ukomeye nk’uyu nguyu yapfiriye ku rugamba mu buryo bwatunguranye , Ese Maj Gen Peter Cirimwami nta basirikare yari afite bamurinda , ese yaratunguwe cyangwa yabonaga ibimenyetso , ese amakuru avuga ko yaba yishwe n’abasirikare be yo yaba ashingiye kuki ? , Operasiyo yo kwica uyu musirikare yateguwe nande  kandi gute, Urupfu rwe rurahindura iki ku ntambara ikomeje gushyamiranya impande zombi .

Byagenda bite ubaye uri umusirikare ukomeye unayoboye urugamba ariko ukabona abasirikare uyoboye barimo bagenda batsindwa umusubirizo , biyambura impuzankano zabo , bahisha intwaro zabo mu baturage ndetse barimo bahunga mu kivunge cy’abandi baturage ibyo bakabikora mu gihe umuriro w’umwanzi urimo kugenda ukwegera .

Gen . Maj Cirimwami byemezwa ko igisubizo cyiza yabonye ari ukujya ku rugamba aho abasirikare be bari kurwanira akaba ari naho atangira amabwiriza y’urugamba ndetse ibi yabikoze atekereza ko ahari abasirikare nibamubona ku rugamba baza kwiminjiramo agafu bakarwana bashyizeho umwete bakaba banasubiza inyuma inyeshyamba za M23 .

Gusa mu ntambara imaze imyaka itatu ishyamiranishije M23 n’igisirikare cya leta ya Kongo gifatanije n’indi mitwe bafatanije irimo uwitwa Wazalendo na FDLR ni gake cyane Gen . Maj Peter yagiye ku rugamba rimwe na rimwe niyo yarujyagaho yagiye ajya mu duce tutarimo imirwano tutarimo imirwano ikomeye cyane cyangwa se yanajyayo akajyana n’ingabo nyinshi cyane zimurinda kandi agataha kare .

Ndetse kuri ubu byari bisa nk’ibigoye kwemeza ko kujya ku mirongo y’urugamba kwa Cirimwami byafashije ingabo ayoboye kwitwara neza ku rugamba cyane ko ikibazo cyazo cyitari Morale gusa nubwo kujya ku rugamba ni umuco Maj .  Gen . Cirimwami yari afite  biri no mu byo abanyekongo benshi bamukundiraga .

Si ubwa mbere uyu mugabo arokoka urupfu rwa M23 kuko mu kwezi kwa gatandatu ko mu mwaka wo mu 2022 , iki gihe umutwe wa M23 wari watsimbaraye ushaka kwigarurira agace ka Bunagana gahana imbibi n’igihugu cya Uganda .

Icyo gihe Cirimwami yari abizi neza ko gufata Bunagana bizaha M23 uburyo bwiza bwo kwagura intambara yayo mu burasirazuba bwa Kongo cyane mu bice nka Rutshuru ,Kibumba n’ahandi .

Icyo gihe ubwo urugamba rwari rugeze mu mahina uyu mugabo yafashe inzira ajya ku rugamba aho imirwano yarimo kubera , mu mirwano ikomeye cyane bivugwa ko yanze kumva inama z’abajyanama  be agakomeza imbere cyane neza neza hafi yaho M23 yarimo kurwanira ndetse muri iyo mirwano M23 byaje kurangira irashe umusirikare wamurindaga wari unashinzwe umutekano we bwite witwaga Maj .  Gen . Eric Kiraku ndetse iki gihe M23 byemezwa ko M23 yari ifite ubushobozi bwo kwica uyu mugabo kubera ko yari yageze mu ntera byoroshye cyane kumurasa   ariko uyu mutwe wari ugitangira intambara ngo warabyihoreye kugirango utarushaho kwikururira igitutu cy’amahanga .

Cirimwami ntago yifuzaga gusubira I Kinshasa nk’umuntu wananiwe gutsinda urugamba cyane ko yazanywe hano muri kivu y’amajyaruguru kubera ko ari umuntu uhazi cyane kandi wahakuriye mu bwoko bw’abashi .Ibi byose ngo byarushagaho kumushyira ku gitutu bigatuma bigatuma ashaka kwigaragaza nk’umuntu urimo gukora ibishoboka byose kugirango FARDC itsinde urugamba .

Uyu mugabo yari arimo anasunikwa n’igitutu cya perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo cyaturukaga ku  buryo n’ubusanzwe atajyaga yizera Cirimwami ndetse bikanavugwa ko no kumushyiraho nawe yashyirwagaho n’abandi bayobozi bamubwiraga ko ariwe muntu washoboraga kugira icyo akora ku rugamba mu gihe byananiranye  cyane ko aha hantu yahakuriye .

Usibye kuba yarahakuriye , uyu mujenerari yari yaragize uruhare mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba n’abagizi ba nabi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ibyo byose bigatuma hari abakomeye babona ko afite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kugira icyo akora mu ntara ya Kivu ya Ruguru .

Nyuma y’uko M23 igose ibice byose bya Goma ibintu byarushijeho guhindura isura kuri Cirimwami nanone kubera igitutu cyaturukaga i Kinshasa , uyu mugabo yongeye kugaruka kuri ya tekinike yo kujya ku rugamba ubwo yakekega ko ishobora kongera kuba akanyabugabo mu basirikare be bakarwana cyane bakabuza M23 gufata Sake na Goma .

Icyakora ngo nkuko byari bisanzwe amakuru avuga ko uyu mugabo yajyanye n’abanyamakuru ku rugamba ku munsi yanapfiriyeho , aba banyamakuru bari bajyanwe mu rwego kuza gufata amashusho agaragaza ko M23 itagenzura uduce yari yamaze gufata ndetse ibi byanatumaga Cirimwami yegera imbere kugirango arusheho kugaragaza ko ari hafi cyane y’aho M23 yavugaga ko yafashe bityo rubanda bizere ko itigeze ihafata mu byukuri kuko bahamubonye nyine .

Gusa ngo ibi yabikoraga azi neza ko ari gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko ngo kenshi yabwirwaga n’abajyanama be bamubuza kwegera ahari kubera imirwano ariko we akanga agashaka kwigira imbere kugirango abaturage bazemere neza ko aho hantu na ntambara ihari .

Kurundi ruhande , M23 yari irimo gutegura neza uburyo iri bwitware ndetse amakuru akavuga ko yari ifite buri gakuru ka buri kintu cyari cyirimo kubera aho ngaho ndetse binavugwa ko aho Cirimwami yari hose muri ayo masaha M23 ngo yari ihazi .

Mu masaha y’ijoro mu gace kazwi nka Kasengezi  , Cirimwami yari akiri hafi y’imiringo y’urugamba ari naho ari gutangira amabwiriza ndetse amakuru anemeza ko ahangaha ari naho abarwanyi ba M23 bamurasiye nubwo uruhande rwa Kongo rwo rwavuze ko uyu mujenerali atahise apfa ahubwo yihutanywe kwa muganga ahubwo biba iby’ubusa aza gupfira mu nzira .

Leta ya DRC yemeje ko yitabye Imana afite intwaro mu ntoki ndetse ibi bakanibishingiraho bavuga ko yapfuye nk’intwari iri ku rugamba gusa abamunenga bavuga ko yazize ubwibone no gusuzugura umwanzi kandi rikaba ari ikosa rikomeye cyane ku rugamba .

Aba kandi banavuga ko andi makosa yatwaye ubuzima bw’uyu musirikare mukuru ari ukujya ku mirongo y’urugamba kandi akajyana abasirikare bake rwose batashoboraga no kumurinda mu gihe ibyago byabaho.

Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko umurambo w’uyu mugabo wamaze kugezwa I Kinshasa uherekejwe n’umuryango ndetse n’abasirikare bamurindaga gusa kurundi ruhande hari kwibazwa undi musirikare uzasimbura Cirimwami akabasha gukorana neza kandi bya hafi na FDLR ndetse Wazalendo nkuko uyu musirikare yabikoraga .

Binavugwa ko urupfu rw’uyu mugabo rwaciye intege mu buryo  bugaragara abarwanyi ba FDLR ndetse na FARDC muri rusange bikaba bishobora gufasha M23 mu gihe irimo kwitegura kwinjira mu mujyi wa Goma gusa hagati aho hari n’amakuru avuga uyu mugabo atapfuye wenyine ahubwo ko yapfuye ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bo mu ngabo za leta .

Ibi byose bivuze iki ku mugambi wa M23 wo kwisubiza umugambi wa M23 wo kwisubiza umujyi wa Goma ku nshuro ya kabiri hanyuma  bizagira izihe ngaruka ku butegetsi buriho bwa Kongo ?

Kuri ubu DRC yamaze gusaba umuryango w’abimbye kuyiha ubufasha mpuzamahanga ndetse Minisitiri w’umutekano muri Kongo yasabye ko akanama ka LONI gashinzwe umuteko ku isi kuba katerana bidasanzwe kagashakira umuti iki kibazo cy’umutekano muke mu gihe M23 iri kototera kwigarurira  Goma yamaze gushiramo abaturage biganjemo abanyamahanga bakomoka muri  USA no mu Burayi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *