HomePolitics

DRC : Uganda yohereje izindi ngabo zayo muri Ituri

Igisirikare cya Uganda cyimaze kwemeza ko cyohereje izindi ngabo zacyo mu wundi mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri kariya gace .

Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru , Felix Kulayigye usanzwe ari umuvugizi ndetse akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za uganda [ UPDF ], yemeje iby’aya makuru ndetse anashimangira ko izi ngabo zinjiriye mu mujyi wa Mahagi ari nawo zahereyeho zitangira kurindiramo umutekano.

Bwana Kulayigye yanavuze ko izi ngabo za Uganda zerekeje muri DRC ku busabe bwa leta ya Kinshasa nyuma yuko abasivili benshi baburiye ubuzima mu bitero by’inyeshyamba za Codeco muri kariya gace .

Mu minsi ishize muri uyu mujyi wa Mahagi uherereye mu ntara ya Ituri ihana imbibi n’igihugu cya Uganda , abantu basaga 51 bapfiriye mu bitero by’umutwe w’inyeshyamba wa Codeco wiraye mu baturage ukabasahura ndetse abashatse kwinangira ukabahitanira ubuzima .

Izi ngabo zije muri DRC zisanze izindi zisaga ibihumbi zirinda umutekano mu ntara ya Ituri ndetse no mu bindi bice by’iki gihugu zaje ku masezerano yo gutabarana yasinywe hagati ya DRC na Uganda gusa nanone zikaba zinari muri iki gihugu mu rwego rwo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Museveni .

Mu kwezi gushize izi ngabo za Uganda zatangaje ko zigaruriye umujyi wa Bunia usanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru wa Ituri .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *