DRC : Tshisekedi n’intumwa yihariye ya LONI baganiriye ku ngingo zirimo gutsinsura M23 burundu
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Huang Xia usanzwe ari intumwa yihariye y’umunyamabaga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu gace k’ibiyaga bigari byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi .
Iyi nama yabaye ku munsi wejo tariki ya 10 Werurwe 2025 ikabera i Kinshasa mu murwa mukuru wa DRC ahanini yigaga ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwiyongera burasirazuba bwa Kongo byumwihariko ikibazo cy’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo .
Muri ibi biganiro bya byabaye hagati ya Tshisekedi na Huang ahanini byibanze mu gushyira mu bikorwa umwanzuro nimero 2773 uherutse kwemezwa aho ugamije kwamagana byimazeyo ibikorwa bya M23 ndetse kandi ugasaba ko hashakishwa igisubizo kirambye kiganisha ku mahoro mu biyaga bigari mu nzira zose zishoboka .
Bwana Xia Huang mu ngendo nyinshi yagiye akorera hirya no hino mu karere yagiye ashimangira akamaro k’iki cyemezo ndetse anavuga ko ari ngombwa guhosha aya makimbirane mbere yuko afata indi sura ishobora no kuvamo intambara yeruye y’aka karere kose .
Uyu mwanzuro ukomeza werekana intambwe y’ingenzi yo kumenya ibibazo bigoye byugarije DRC bituma amahoro atagerwaho ndetse n’uburyo bwo kubikemura ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere , amahanga ndetse n’impande zihanganye .
Kurundi ruhande byitezwe ko ibi biganiro hagati ya Tshisekedi n’intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye bigomba kuzamura igitutu ku mutwe wa M23 ndetse ko hashobora no kuzatangwa ubufasha mu bya gisirikare mu gihe cya vuba kuri FARDC bugamije kuvana M23 mu birindiro byayo .