DRC : Sosiyete civile yasabye FARDC guhagurukira ubujura bwitwaje intwaro muri Beni
Sosiyete civile yahamagariye abayobozi b’ingabo za FARDC gufata ingamba zifatika bakarwanya ibikorwa by’umutekano muke by’umwihariko ubujura bwitwaje intwaro bikomeje kurangwa mu mujyi wa Beni ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .
Nyuma y’umutekano muke ukomeje kugaragara mu mujyi wa Beni, waranzwe n’ibihe by’ubujura bwitwaje intwaro, sosiyete sivile isigaye ifatwa nk’ intwaro yonyine isigaye ireberera inyungu z’umujyi wa Beni, yemeza ko igihe kigeze ngo abayobozi b’igisirikare cya FARDC bafate ingamba zifatika, cyane cyane mu gushyira iherezo ku mutekano muke muri aka gace muri iki igihe ubusambo bukomeje kwiyongera.
Sosiyete sivile ivuga ibiheruka kuba vuba aha byabereye i Malepe mu ijoro ryo ku wa gatatu kugeza ku wa kane, 24 Ukwakira aho abantu bitwaje imbunda binjiye mu nzu y’umuturage bafata moto ndetse barasa amasasu menshi mu kirere bituma abaturage bagira ubwoba budasanzwe .
Ibi kandi byanahamijwe na Perezida wa sosiyete sivile ikorera muri Beni uwo nta wundi ni Pépin Kavota ubwo yaganiraga na Radio Okapi isanzwe ikorera muri iki gihugu .
Kavota yagize ati : “Umujyi wa Beni umaze igihe kinini wibasiwe n’abantu bitwaje imbunda kandi usanga hakunze kwibishwa imbunda ntoya ndetse n’intwaro gakondo hakanakorwa ubwicanyi ndengakamere.
” Twatekereje ko inzego z’umutekano zaba zarafashe igihe kirekire cyo gusesengura uko ibintu bimeze no gufata ingamba zikenewe kugira ngo uyu mutekano ucike turaheba ariko kuri ubu ntekereza ko igihe kigeze ngo hagire igikorwa mu maguru mashya. “
Yasabye rero kimwe cya kane cy’abasirikare bashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bakoherezwa i Beni.
Umujyi wa Beni uherereye mu Amajyaruguru ya Kivu ,uri mu duce dukunze kwibasirwa kenshi n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda. Uyu unica abaturage badahanganye na wo, ukabangiririza imitungo irimo inzu, ugashimuta bamwe, abandi bagahunga bakiza ubuzima.
Raporo y’ ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi [OCHA] igaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajyepfo, abaturage barenga miliyoni 6,54 ari bo bahunze kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024. Abasubiye mu ngo zabo kugeza uwo munsi muri rusange bageraga kuri miliyoni 2,17.