DRC : Perezida Tshisekedi yasabye FARDC gukaza ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu buryo budanzwe

Ku wa kane, tariki ya 24 Ukwakira i Kisangani, mu ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yayoboye inama nkuru y’Ingabo hanyuma anaha amabwiriza abayobozi b’ingabo z’iki gihugu ajyanye no gushimangira ibi bijyana no gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu .
Ibi byanahamijwe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, witwa Jacquemain Shabani wemeje ko ku munsi wejo Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza ku bayobozi batandukanye kugira ngo amahoro n’umutekano by’iki gihugu bibungabungwe muri iki gihe cyo gusuzuma ikibazo cy’umutekano mu karere kose kiri kurangwa n’isinywa ry’amasezerano y’amahoro agiye atandukanye .
Ni no kuri uyu munsi kandi , Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanagenzuye imirimo yo kubaka no kuvugurura imihanda, mu gace ka Kisangani cyane cyane umuhanda uva i Lumumba ugana kuri sitade yitiriwe nubundi Lumumba .
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe imihanda n’amazi (OVD), Victor Tumba, ngo uyu muhanda wa km 53 muri Kisangani urimo kubakwa kandi ugomba kumurikwa nibura bitarenze mu mezi 24 ari imbere aho kuba 36 nkuko byatangajwe mbere.
Umuyobozi wa OVD yanemeje ko, mu nkengero z’umujyi, imihanda imwe n’imwe ya kaburimbo ikomeje kubakwa no kuvugururwa kugira ngo abantu n’ibicuruzwa byabo bigende neza.
kurundi ruhande ariko Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, batangiye kwamagana umushinga uherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi wo gushaka kuvurura Itegeko Nshinga, bavuga ko bakurikije uko Igihugu gihagaze atari igihe cyabyo.
Ni nyuma yuko tariki 23 Ukwakira 2024, Perezida Felix Tshisekedi, atangiye igitegerezo cye i Kisangani, avuga ko umwaka utaha hazashyirwaho Komisiyo y’inzobere zo mu nzego zose, zigatanga ibitekerezo by’Itegeko Nshinga rijyanye n’Igihe Igihugu kirimo.