DRC : Patrick Muyaya yashinje Televiziyo ya Al Jazeera gushyigikira u Rwanda na M23
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Patrick Muyaya yamaganye byimazeyo umuyoboro wa teveleziyo mpuzamahanga ya Al Jazeera awushinja ko ushyigikiye iterabwoba ry’u Rwanda na M23 muri iki gihugu .
Aya magabo uyu munyapolitiki yayatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku munsi wejo cyikabera kuri televiziyo y’igihugu [ RTNC],ubwo yari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Thérèse Kayikwamba n’umuvugizi w’ingabo .
Mu ijambo rye , Bwana Muyaya yumvikanye yamagana ikoreshwa ry’ubushakashatsi bubogamye kandi buharanira inyungu za bamwe ndetse anikoma cyane , umushakashatsi usanzwe ukorera iyi televiziyo inkuru zicukumbuye kuri iyi ntambara aho Muyaya avuga ko uyu mushakashatsi ashyigikiye u Rwanda, bijyanye nuko akenshi akunze gushakira ukuri ku bayobozi b’umutwe wa M23 we yise ko ari uw’iterabwoba.
Kuri we, ngo imigirire nk’iyi ntabwo busuzuguza abanyamakuru gusa, ahubwo bugereranywa nko gusaba imbabazi ndetse no kwicisha bugufi imbere y’umutwe w’iterabwoba.
Minisitiri yashimangiye ko iki cyemezo gishingiye ku bintu bifatika kandi ko bigamije kurengera imibereho n’ibitekerezo rusange cy’Abanyekongo.
Aho yagize ati: “Mu rwego rwo kurengera ibitekerezo byacu rusange, nta mwanya uhari wo kwivugira ibyo ubonye. Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ntago bitanga icyuho cyo kuvuga ibyo wumva wishakiye utitaye kubo ubibwira n. Niba twafashe iki cyemezo kuri Aljazeera, ni ukubera ko hari ibimenyetso bifatika. Nta muntu n’umwe utayishinja kubogama. ” nkuko tubikesha RTNC .
Mu gihe yashimangiraga ko DRC yashyizeho ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Patrick Muyaya yibukije ko ubwo bwisanzure bugomba gukoreshwa mu buryo buboneye aho kubwifashisha mu kukoreka sosiyete.
Aho yashimiye uruhande wa Radio France Internationale (RFI) yafashe ku bijyanye n’intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu anasobanura ko Abanyekongo, benshi, banga ibikorwa by’u Rwanda ku butaka bwabo.