DRC na Uganda bishobora gucana umubano wabyo kubera amagombo ya Gen Muhoozi Kainerugaba
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ishobora guhagarika umubano ifitanye na Uganda ndetse n’ibikorwa bya gisirikare bihuriyemo, kubera amagambo yanditswe na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Gen Muhoozi akomeje gutangaza ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, ashimangira ko ashobora kugaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari muri RDC.
Mu itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, ku wa Kane w’iki cyumweru, yavuze ko Uganda igomba kugaragaza ibisobanuro kuri aya magambo, niba atari mu nyungu za Guverinoma ya Uganda.
Therese yanavuze ko niba leta ya Kampala itatanze umucyo ku magambo ya Gen Muhoozi, RDC izahagarika umubano n’ibikorwa by’ubufatanye byombi.
Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwagaragaje impungenge muri Kinshasa, aho abategetsi ba RDC basobanuye ko batishimiye uburyo uwo musirikare agiye ashyigikira imikorere ya M23, umutwe wa Kiyira umaze igihe kinini ukora ibikorwa bya gisirikare muri RDC.
Ibi byatumye Kinshasa ikomeza gukomeza gusaba Uganda kwisubiraho, kuko ibitekerezo bya Gen Muhoozi byafatwa nk’ibigaragaza umugambi mubi mu mibanire y’ibihugu byombi.
RDC isaba Uganda guha ibisobanuro bitanga umucyo ku magambo ya Gen Muhoozi, niba atari ibivugwa nk’ibikubiyemo politiki ya Guverinoma ya Kampala. Ibihugu byombi byagiye bigirana umubano wihariye, ariko ibi bihe bidasanzwe by’itangazamakuru bikomeje gutuma benshi bibaza niba amahoro azongera kuboneka hagati y’ibi bihugu.
Gusa, ibi bibazo byagiye byiyongera ku buryo Gen Muhoozi, nubwo abinyujije kuri X, akomeje kuganira ku bibazo bya RDC no ku kibazo cy’umutwe wa M23 mu buryo bugaragaza ubushake bwo gukomeza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Gen. Muhoozi w’imyaka 50 yakunze gushyira kuri X ubutumwa butandukanye butagiye buvugwaho rumwe, burimo ubwo yavugaga ko ashaka gufata ibihugu nka Sudani na Kenya, ubujyanye n’uburyo yemera inkumi zo mu bihugu bitandukanye, n’ibindi ku buryo bamwe bagaragazaga ko bidakwiriye ku muyobozi nk’uwo ku rwego rwe, ndetse ibihugu bimwe bigasaba Uganda ubusobanuro kuri ubwo butumwa yagendaga atangaza.